Banki y’isi yahaye u Rwanda inkunga ya $60M yo kubaka imihanda no kuvugurura ubuhinzi
Kuri uyu wa Kane taliki 03/04/2014, Banki y’Isi yashyikirije u Rwanda inkunga ingana na miliyoni mirongo itandatu z’amadorari ya Amerika (US $60M), hafi miliyari 42 z’amafaranga y’u Rwanda, azafasha mukubaka imihanda no kuvugurura ubuhinzi mu turere 4 tw’igihugu.
Umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’iyi nkunga, wabereye kukicaro cya Minisiteri y’imari n’igenamigambi, akaba yashyizweho umukono na Minisitiri w’imari n’igenamiganbi Ambassaderi Gatete Claver hamwe n’uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, madam Carolyn Turk.
Nkuko byatangajwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi, ngo inkunga iri mu byiciro 2; aho izakoreshwa mu kubaka imihanda yo mu byaro ingana n’ibirometero 270, ayandi akazakoreshwa mu kuzamura ubuhinzi binyujijwe mu mushinga Rural Sector Support Project (RSSP) ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Ngo iyi nkunga izakoreshwa muri ibyo bikorwa mu turere twa Gisagara, Nyamasheke, Rwamgana na Karongi, aho miliyoni 45 z’amadorari zizashirwa mu kubaka imihanda, naho miliyoni 15.9 zikazashyirwa muri RSSP.
Iki gice cy’iyi nkunga kingana na miliyoni $15.9, ngo kizafasha mu kuvugurura ubuhinzi, hakorwa amaterasi y’indinganire ndetse hacibwa n’imiyoboro izifashishwa mukuhira imyaka n’ibindi.
Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Minisitiri Gatete yashimiye Banki y’Isi inkunga idahwema gutera u Rwanda mu iterambere, cyane cyane uburyo bagendana na gahunda za Leta.
“Banki y’Isi itera u Rwanda inkunga igendeye kuri gahunda z’iterambere rufite nka EDPRS. Aya mafaranga rero akaba aje nka kimwe mu bizunganira ikiciro cya 2 cya gahunda y’imbaturabukungu EDPRS”, Minisitiri Gatete.
Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, madam Carolyn Turk, yavuze ko yishimira uburyo u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa, avuga ko imishinga itandukanye Banki y’Isi itera inkunga itanga umusaruro ugaragara, ndetse anizeza ko ubu bufatanye buzakomeza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira, yatangaje ko iyi nkunga yashyizwe muri RSSP izafasha mu gutunganya ubuso bwa hegitari 1000, zisanga izindi 6000 zari zimaze gutunganywa mu masezerano atandukanye basinyanye n’abaterankunga.
Ati “Iyi nkunga ije kunganira igice cya 3 cy’umushinga RSSP. Turateganya kuyikoresha mu gutunganya ubuso bungana na hegitari ariko ziza ziyongera ku zindi 6000 n’ubundi twari twarasinyiye mu gihe cyashize. Ibyo rero bikaba bizatugeza ku buso burenga hegitari ibihumbi 35 kuko uyu munsi turakabakaba izigera ku bihumbi 28 ariko tukaba duteganya kugera kuri hegitari ibihumbi 100.”
Umushinga wa RSSP watangiye gukorana na Banki y’Isi mu mwaka w’2001, hakaba haterwa inkunga ibikorwa bitandukanye birimo kuhira imyaka ku misozi n’ibishanga, ubuhinzi bwa kijyambere n’ibindi.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|