Banki y’Isi ni we muterankunga mukuru w’u Rwanda -Minisitiri Gatete

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatete, aratangaza ko Banki y’Isi ariwe muterankunga uyoboye abandi mu gufasha u Rwanda kugera ku iterambere rirambye.

Ibi Minisitiri Gatete yabitangarije abanyamakuru ku wa Kane tariki 14 Gicurasi 2015, ubwo yari aherekeje umuyobozi wa Banki y’Isi, Sri Mulyani Indrawati wakiriwe na Perezida Kagame.

Ati “Banki y’Isi niyo muterankunga mukuru kurusha abandi bose bafasha u Rwanda mu iterambere. Bamaze kuduha amafaranga menshi mu bikorwa bitandukanye nk’ubuhinzi, ibikorwaremezo n’ibindi”.

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Banki y'isi, Sri Mulyani uri mu ruzinduko mu Rwanda.
Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Banki y’isi, Sri Mulyani uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Minisitiri Gatete kandi yatangaje ko Banki y’Isi izaha u Rwanda andi mafaranga angana na miliyoni 730 z’amadolari y’Amerika mu gihe cy’imyaka itatu.

Abakozi ba Banki y’Isi mu Rwanda bavuga ko hazatangwa miliyari imwe y’amadorali, ni ukuvuga miliyari zisaga gato 700 z’amafaranga y’u Rwanda agamije kurufasha mu nzira y’iterambere mu myaka itanu iri imbere.

Bimwe mu bizakorwa muri iyi nkunga harimo gahunda yo guca amaterasi y’indinganire n’imishinga yo kuhira imyaka kuri hegitari ibihumbi 14 z’ubutaka.

Banki y'isi ngo niwe muterankunga wa mbere w'u Rwanda.
Banki y’isi ngo niwe muterankunga wa mbere w’u Rwanda.

Uyu muyobozi wa Banki y’Isi uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, yatangaje ko yashimishijwe cyane n’uburyo igihugu gikoresha neza inkunga iyi Banki igitera.

Yatangarije abanyamakuru ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byibanze ku gushimira u Rwanda uburyo rukoresha neza inkunga ruhabwa, ndetse n’uko Banki y’Isi yakomeza gukorana n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Tony Nsanganira, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, avuga ko ubu mu Rwanda hamaze kuhirwa ubuso bungana na hegitari ibihumbi 30, ku buso bungana na Hegitari ibihumbi 100 buteganwa kuzaba bwuhiwe mu mwaka w’2020.

Sri Mulyani yashimye Perezida Kagame ko u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa.
Sri Mulyani yashimye Perezida Kagame ko u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa.

Kugeza ubu, Banki y’Isi itera inkunga imishinga 15 mu gihugu no mu karere, aho yose izatwara akayabo ka miliyoni 681 z’amadolari y’Amerika.

Uyu muyobozi wa Banki y’Isi yageze mu Rwanda ku wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2015, aturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Akigera mu Rwanda yasuye umushinga w’ubuhinzi wo guca amaterasi mu Karere ka Nyabihu n’Ikigo cya Mutobo gihugurirwamo abavuye ku rugerero.

Andi mafoto:

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka