Banki y’Abaturage yatangiye guhemba abanyamahirwe ba "Hirwa ugwize"
Abazigamye guhera ku bihumbi 100RWf muri Banki y’Abaturage kuva tariki 19 Kamena 2017, batangiye gutombora ibikoresho binyuranye birimo telefone zigezweho, amagare, ibyuma bikonjesha (frigo), televiziyo, dekoderi n’imashini yuhira imyaka.
Iyi ni gahunda ya Banki y’Abaturage yiswe "Hirwa ugwize" yatangiye mu kwezi kwa Kamena 2017, ikazasozwa muri Nzeli 2017.
Banki y’abaturage ivuga ko yifuza kubona abaturage benshi bateganyiriza ejo hazaza heza, kugira ngo n’abikorera babone igishoro gituruka mu mafaranga yazigamwe.
Abanyamahirwe 16 nibo bahawe ibihembo ku ishami rya Banki y’Abaturage rikorera mu isoko rya Nyarugenge ndetse no ku ishami ry’i Remera ku Giporoso.
Umuyobozi w’Ishami rya Banki y’Abaturage rikorera mu isoko rya Nyarugenge, Jeanne Francoise Uwamahoro yagize ati "Buri munsi twakiraga abafunguza amakonti batarenga 10, ariko gahunda ya ’Hirwa ugwize’ yatumye bikuba kabiri.”
Mu mpera za buri kwezi mu gihe cy’amezi atatu, Banki y’Abaturage izajya itanga ibihembo nk’ibi hiyongereyeho icy’amafaranga agera kuri miliyoni 1RWf.
Uwitwa Mucyo Daniel avuga ko afite konti asanzwe ahemberwaho, ariko akagira n’indi azigamaho ayo kuzakoresha kugira ngo ave mu busiribateri.
Ubwo yari amaze kwakira igihembo cya decoder yagize ati "Iki ni kimwe mu bikoresho nzakenera mu rugo nyuma y’ubukwe bwanjye; ni inyungu yiyongereye ikomoka mu bwizigame bwanjye.”
Kuba ubuzima bugora benshi muri iki gihe, ngo biraterwa no kutizigamira hakiri kare, nk ’uko byatangajwe na Mukayisire Lidivine nawe wabaye umunyamahirwe muri Banki y’Abaturage.
Abarimo gutombora muri Banki y’Abaturage baragira inama abantu babona amafaranga uko yaba angana kose kudashukwa nayo, ahubwo ko kuzigama make make birinda umuntu guhangayika iyo yageze mu bihe bibi.
Nyuma yo kuzenguruka mu mashami yayo ari muri Kigali, abakozi ba Banki y’Abaturage bazajya no mu zindi ntara, aho bahitamo mu buryo bwa tombola udupapuro twanditseho nimero za konti z’abantu.
Uwo amahirwe aguyeho bareba nimero za telefone umuntu aba yaratanze afunguza konti, bakamuhamagara akajya gufata igihembo cye.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Byiza cyane!
bpr yabanje se igatanga imigabane yabanyamuryango ikareka kwiyamamaza bihabanye nibyo ikora