Bamaze imyaka ine bategereje kwishyurwa n’uwo bacukuriye amabuye y’agaciro

I Kamwambi mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye, hari abinubira kuba bamaze imyaka ine bakoreye uwitwa Innocent Kanamugire mu gucukura amabuye y’agaciro akaba atarabishyura.

Nubwo bacukura amabuye y'agaciro, bo bagaragaza ko batabayeho neza
Nubwo bacukura amabuye y’agaciro, bo bagaragaza ko batabayeho neza

Fidèle Rutaburingoga, umwe mu binubira igihe gishize batarishyurwa, agira ati “Yanyambuye ibihumbi 86 na 600. Ariko hamwe na bagenzi banjye twese uko turi 24, aturimo miliyoni n’ibihumbi 800.”

Ikibababaza ni uko ngo bamukorera bavunitse cyane, none n’ibyo bateganyaga gukoresha ayo mafaranga yari abarimo bakaba barananiwe kubishyira mu bikorwa.

Rutaburingoga agira ati “Yaranyambuye, inka nari mfite ndayigurisha kugira ngo abana bajye ku ishuri. Nari ndi kubaka, hanyuma kuko yanyambuye nubaka uko ntabiteganyaga. Kandi namaze undi mwaka nta kazi mfite, naranacitse intege narabaye nk’uwapfushije umuntu.”

“Tekereza kugera ku kazi mu gitondo, ugacukura umucanga muri metero 20, rimwe na rimwe aho ucukura ari no mu musitwe wo mu gishanga, ukaza gutaha mu ma saa tatu saa yine z’ijoro kubera ko utasiga utagosoye, hanyuma amabuye akayatwara ntagire ikintu aguha.”

Théogène Bisengimana we ngo yagiye gushaka akazi mu birombe muri 2015 akirangiza amashuri abanza, arimo gushaka amafaranga yo kujya ku ishuri, none imyaka ibaye ine atarabona ibihumbi 75Frw yakoreye, n’ishuri yabuze uko arijyamo kugeza ubu.

Kanamugire uyu ngo bamureze ahashoboka hose, bakanamutsinda, ariko ntabishyure, ku buryo bumva aho bigeze bazajya kwa Perezida wa Repubulika.

Rutaburingoga ati “Twareze ku murenge, nyuma tujya mu bunzi no ku rukiko rwisumbuye rwa Huye, ariko kugeza ubu ntibaraturangiriza ikibazo. Aho bigeze nzajya ku ntara, banyandikire njye muri perezidansi nibonanire na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Ni we ukemura ibibazo byananiranye!”

Icyakora, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko bari mu nzira yo kugikemura.

Ngo bari bagiranye inama n’abambuwe hamwe na Kanamugire, bemeranywa ko azabishyura mu byiciro bitatu. Icya mbere cyari ku itariki ya 6 Ukuboza 2018, ariko rwiyemezamirimo ntiyubahirije ibyo yari yiyemereye.

Agira ati “Twabimenyesheje ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na peteroli. Mu cyumweru gishize bamwandikiye bamuhagarika, bamuha n’igihe. Natacyubahiriza hazubahirizwa amategeko.”

Amategeko ngo ateganya ko nyuma yo guhagarikwa by’agateganyo, natishyura abo abereyemo umwenda hazakurikiraho gufatira ibikoresho bye, ndetse n’imitungo ye, hagamijwe ko haboneka ubwishyu.

Icyakora, Kanamugire we avuga ko bariya 24 yari yabishyuye, ubu bakaba bari kumwishyuza bwa kabiri. Kongera kwishyuza ngo bituruka ku kuba atarumvikanye n’umucungamutungo wamukoreraga, agahisha ikayi yari yanditswemo ko bishyuwe, nuko arabamuteza. Ngo ni na yo mpamvu ikibazo cyabo cyarinze kugera mu nkiko.

Naho ku mpamvu yo kutishyura nyuma yo kubyemerera imbere y’ubuyobozi, ngo ikibazo yagize ni icyo kuba yarahagaritswe gukora mu gihe cy’amezi atandatu, ku buryo ubu afite n’ibitaka bikivanze n’amabuye y’agaciro atabashije kugosora.

Ati “Nabuze aho gukura ubwishyu. Naho ubundi sinaba naratunganyije umuhanda w’ibirometero bigera ku munani ugana ku birombe byanjye, hanyuma ngo nanirwe kwishyura miliyoni n’ibihumbi 800.”

Ahubwo na we yifuza kuba yahabwa uburenganzira, agakora, bityo akabasha kwishyura bariya bamwishyuza, akanabasha gukuramo igihombo yatewe no guhagarikwa bya hato na hato hiyongereyemo na kiriya gihe cy’amezi atandatu.

Ati “Kugeza ubu nananiwe kwishyura miliyoni 140 z’ubukode bw’imashini nifashishije nkora umuhanda. Aha simbariyemo amavuta izo mashini zakoresheje. ”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka