Bahawe Miliyoni 170 azabafasha kwagura imishinga yabo

Urubyiruko 33 rugizwe n’abasore n’inkumi bahawe Miliyoni 170 z’Amafaranga y’u Rwanda, azabafasha kwagura imishinga yabo yiganjemo iy’ubuhinzi n’ubworozi, nyuma yo guhabwa amahugurwa y’igihe kirenga umwaka mu mahanga.

Amafaranga bahawe bahamya ko agiye kurufasha kurushaho kwagura ibikorwa byabo
Amafaranga bahawe bahamya ko agiye kurufasha kurushaho kwagura ibikorwa byabo

Ni amahugurwa ku bintu binyuranye baherewe mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo ku mugabane wa Aziya, birimo Israel n’Ubushinwa, bakaba barayahawe ku bufatanywe bwa Leta y’u Rwanda n’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe abimukira (IOM).

Nyuma yo guhugurwa bagarutse mu gihugu, bakora imishinga ibafasha kwiteza imbere, irahatana hatoranywa 33 yahize iyindi, ari na yo yahawe igishoro fatizo (Seed funding) kingana na Miliyoni 170Frw, kugira ngo bagende batangire gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ibitezeho ibisubizo ku bibazo biri muri urwo rwego, kubera ko imyinshi muri iyo mishinga ari udushya bihangiye, bitewe n’ubumenyi bwihariye bakuye mu bihugu bahuguriwemo, bakazasaranganya amafaranga bahawe bitewe n’ayo buri mushinga wemerewe.

Nyuma yo gushyikirizwa sheki ku wa Kane tariki 30 Mutarama 2025, urwo rubyiruko rwagaragaje ko n’ubwo bafite ubumenyi bwanafashije bamwe gutangira imishinga yabo, ariko igishoro cyari kikiri imbogamizi, ku buryo nta kabuza ko amafaranga bahawe agiye kurushaho kubafasha kwaguka.

Susan Mukangenzi wo mu Karere ka Huye, ni umwe mu baherewe amahugurwa y’ubuhinzi n’ubworozi muri Israel mu gihe cy’amezi 11, akaba asigaye akora ubucuruzi bw’inyongeramusaruro hamwe n’ibiryo by’amatungo, avuga ko amahugurwa yayungukiyemo byinshi birimo kumenya uko ahandi ubworozi bukorwa kandi bigatanga umusaruro bitandukanye n’uko bukorwa mu Rwanda.

Ati “Ubu abaturanyi babona ibiryo by’amatungo byujuje intungamubiri bitewe n’ikigero cy’itungo afite, aho kigeze n’umusaruro gikeneweho, akabona ibiryo bitewe n’icyo yifuza kuzabona, abahinzi bakamenya uko bari buhinge, bagakoresha ifumbire atari bimwe twahingaga ugasanga imyaka yabaye umutuku ntiyeze.”

Ni urubyiruko rufite ubumenyi bwihariye mu buhinzi n'ubworozi ku buryo buzarufasha kurushaho kwiteza imbere n'Igihugu
Ni urubyiruko rufite ubumenyi bwihariye mu buhinzi n’ubworozi ku buryo buzarufasha kurushaho kwiteza imbere n’Igihugu

Arongera ati “Nafashije abaturage ariko nanjye binteza imbere bitewe n’icyo ninjiza, ariya na yo icyo azamfasha ni ukugenda nkomeza kwagura kuko ntabwo nabashaga guhaza abakiriya banjye, byatumaga bahora bajarajara, uyu munsi babibuze iwanjye kubera ntarabona amafaranga ahagije, ariko ariya agiye kuza nongeremo, nibura mbashe kugira ikigero mbahazaho.”

Aisha Mutoni wo mu Karere ka Rubavu, avuga ko yahisemo umushinga wo guhinga ibihumyo kubera ko bitangiza ibidukikije, bikaba bidatwara ahantu hanini ho kubihinga kandi bikera vuba.

Ati “Kubera ko umushinga wanjye nzawukorera i Rubavu, nabonye i Burengerazuba hari igwingira ry’abana riri hejuru, ndatekereza ko mu guhinga ibihumyo nzafasha cyane cyane ibigo mbonezamikurire kuba abana babona ibihumyo hafi yabo, bikabafasha mu kurwanya imirire mibi ndetse n’igwingira, kimwe mu bizabifanshamo ni ubumenyi nakuye mu mahugurwa.”

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Olivier Kamana, avuga ko imishinga yatoranyijwe izafasha byinshi muri gahunda ya Leta y’imyaka itanu, yo kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi (PSTA 5) kuko yifitemo udushya.

Ati “Tubitezeho byinshi cyane kubera ko uretse kuba PSTA 5 izadufasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kongera umusaruro, ariko ahangaha bizadufasha cyane mu bijyane no guhanga udushya.”

Arongera ati “Usanga urubyiruko rwacu rugitekereza ko ubuhinzi ari ubw’abantu bakuze, ariko dukora ibishoboka byose kugira ngo tubakangurire kuza mu buhinzi n’ubworozi, uko umwaka ushira tugenda tubona urubyiruko rwinshi rwitabira ubuhinzi n’ubworozi, aba nabo ni urugero rwiza rw’urubyiruko rufite ubumenyi kandi banahawe igishoro cyo kugira ngo batangire imishinga yabo.”

Kamana avuga ko biteze ibisubizo bya bimwe mu bibazo biri mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi kuri urwo rubyiruko
Kamana avuga ko biteze ibisubizo bya bimwe mu bibazo biri mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi kuri urwo rubyiruko

Ureste aya mahugurwa, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, isanzwe ifitanye imikoranire n’Igihugu cya Israel mu bijyanye no koherezayo urubyiruko rwize ibijyanye n’ubuhinzi rujya guhugurirwayo ku buryo imaze gutanga umusaruro, kuko hari amashyirahamwe menshi y’urubyiruko kandi afite ibikorwa byigaragaza bitandukanye mu gihugu, kubera ubumenyi bakuye muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka