Bagenda ibirometero bisaga 7 bagana aho bategera imodoka
Abaturage bo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi, baravuga ko bagenda ibirometero bisaga birindwi bagana aho bategera imodoka kuko umuhanda w’abahuzaga n’utundi turere wangiritse cyane imodoka zitakibasha kuhagera.

Barasaba Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’Intara y’Iburengerazuba muri rusange ko bwabafasha uyu muhanda ugakorwa, ngo kuko basa n’ababa mu bwigunge ndetse n’ubuhahirane bwagabanutse hagati y’umurenge wabo n’indi mirenge baturanye.
Karangwa Alphonse utuye muri aka gace agira ati "Aha nta modoka ikihagera tujya gutegera i Nyakabuye tuvuye Butare, kandi kuhagera ubanza gukora urugendo rw’amasaha arindwi n’amaguru. Ni ikibazo gikomeye cyane twaburiye umuti Leta ikwiye kudufasha.”
Nyirasafari Francoise yungamo, asobanura ko ikibazo cy’umuhanda gituma bakena kuko ibyo beza bitabasha ku gera ku isoko. Yifuza ko ubuyobozi bwabafasha bukabakorera umuhanda ku gira ngo bave mu bwigunge.
Ati "Umurenge wacu ni icyaro kubi, turi mu bwigunge. Hari n’ubwo bavuga ko ku masoko ibiciro byakwiyongera, ariko tubona ntakuntu byazamuka n’ ibyo tweza bitabasha kugera ku isoko. Nibadukorere umuhanda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic, avuga ko nubwo bafite gahunda yo gukora uyu muhanda ngo si ibya none cyangwa ejo ngo kuko batarabona ubushobozi. Cyakora ngo baratanga icyizere cy’uko ubushobozi nibuboneka uzakorwa.
Yagize ati” Ntabwo none aha turibubwire abaturage ngo umuhanda turawukora uyu munsi cyangwa ejo. Ahubwo icyo tubabwira ni uko umuhanda uri muri gahunda z’akarere natwe turawubona nk’umuhanda ukenewe uvana umurenge mu bwigunge ukarushaho kuvana umusaruro w’ibyo baba bahinze bikagera ku isoko.”urasaba amafaranga bitewe n’imiterere yawo turacyashaka ubushobozi nibuboneka tuzawukora.”
Uyu muhanda uhuza Umurenge wa Butare n’indi mirenge ngo ufite ibirometero bisaga 20, ni kimwe mu bi korwa abatuye uyu murenge bifuje ko bakorerwa kurusha ibindi kugira ngo bave mu bwigunge.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|