Bagaruye icyizere cy’ubuzima babikesha Miss Sharifa
Abakobwa 30 bo muri Musanze batewe inda zitateguwe, bagacikiriza amashuri batangaza ko bagaruye icyizere cy’ubuzima nyuma yo kwigishwa imyuga.

Abo bakobwa bari mu kigero cy’imyaka 15-23, batangaje ibi ubwo bahabwaga impamyabushobozi nyuma yo kurangiza amasomo y’imyuga bigishijwe, tariki ya 16 Gashyantare 2017.
Abo bakobwa bigishijwe imyuga itandukanye irimo ubudozi, kuboha imitako n’ubundi bukorikori butandukanye.
Umutesi Honorine, umwe mu batwaye inda zitateguwe akaza kwibaruka impanga avuga ko yananiwe kubyakira no mu muryango we biba uko. Ariko ngo nyuma yo gushyirwa hamwe n’abandi bakiga imyuga yizeye ko kugira ubuzima bwiza.
Agira ati “Ku bushobozi mfite ngiye gushaka imashini, nshake naho nakorera, nzibumbira hamwe n’abandi njye mbona isabune yo kumesera abo bana, mbone n’amavuta yo kubasiga nanjye ntiretse.”

Abo bakobwa uko ari 30 bahawe impamyabushobozi n’abandi 36 bakiga imyuga, bahurijwe hamwe na Miss Umuhoza Sharifa wahawe ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity) muri Miss Rwanda 2016.
Nyuma yo gutorwa, Miss Sharifa yahise abahuriza hamwe bamara amezi bahabwa inyigisho zitandukanye zibafasha kwiyakira no kwigarurira icyizere.
Nyuma yaho abo 30 bahawe impamyabushobozi, nibo bahise batangira kwigishwa imyuga. Iyo myuga bayigishijwe mu gihe cy’amezi atanu babona guhabwa impamyabushobozi.

Miss Sharifa avuga ko mbere yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda, yabanje kuganiriza abo bakobwa batewe inda zitateguwe, ari naho yakuye igitekerezo cyo kubafasha.
Agira ati “Nagize icyo gitekerezo ndavuga nti ‘aba bana babonye icyo bakora uyu mubare w’abana batwara inda zitateganyijwe wagabanuka.
n’abahuye n’iki kibazo aho kugira ngo basubireyo babyare n’abandi bana, ahubwo batangire gukora bafashe abana babo ndetse n’imiryango yabo yari yarabafashe nk’ibicibwa bumva ko ntacyo bakora.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Clara ahamagarira abo bakobwa kwishira hamwe bagashinga koperative.
Agira ati “Nifuzaga ko mwe murangije mwahita mukora koperative, ubuyobozi bw’umurenge bubibafashemo muhite muyishinga.
Mbijeje ubufatanye bw’Akarere rwose, koperative yanyu ihite igira ibyangombwa kandi nkaba mbizeza ko ngiye kubashyira muri koperative za mbere ngiye gufasha.”
Miss Sharifa yatangije iyo “Fondation Umuhoza” ifasha abana b’abakobwa batewe inda zitateguye, bigishwa imyuga ibafasha kwiteza imbere,
Gusa ariko ngo iracyafite ikibazo cy’amikoro kuko ngo kubona amafaranga yo kwishyura abarimu babigisha bikigorana ndetse no kutagira aho gukorera hisanzuye.
Andi mafoto



Ohereza igitekerezo
|