BAD irashima uburyo u Rwanda rufasha abakene kubusohokamo

Banki Nyafurika y’iterambere (BAD) irashima uburyo u Rwanda rukoresha inkunga ku batishoboye; kuko bigaragara ko gutanga inka mu baturage byatumye bagira ubuzima bwiza, babona amafaranga ndetse biha n’akazi urubyiruko ruyajyana ku ikusanyirizo.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi wungirije wa BAD nyuma yo gusura bamwe mu bagenerwabikorwa ba gahunda ya Girinka munyarwanda n’ ikusanyirizo ry’amata rya Rugobagoba, ho mu karere ka Kamonyi; kuri iki cyumweru tariki 18 Gicurasi 2014.

Bwana Aly abou sabaa yasuye ikusanyirizo rya Rugobagoba.
Bwana Aly abou sabaa yasuye ikusanyirizo rya Rugobagoba.

Bwana Aly ABOU-SABAA , Umuyobozi wungirije wa BAD yashimye uburyo amata atunganywa ngo agire ubuziranenge, mbere yo gushyirwa ku isoko. Yasanze ibikoresho by’ikusanyirizo ari umwimerere kandi bifite isuku.

Ikusanyirizo ry’amata rya Rugobagoba, ryubatswe ku nkunga ya BAD, ryakira amata asaga litiro 2300 ku munsi. Ayo mata akamwa mu nka z’abatuye hafi y’ikusanyirizo, akahagera bifashishije abagemu bayazana ku magare.

Umuyobozi wungirije wa BAD, Aly ABOU-SABAA, yashimye ibikoresho byo gupima amata.
Umuyobozi wungirije wa BAD, Aly ABOU-SABAA, yashimye ibikoresho byo gupima amata.

Nk’uko umukozi w’ikusanyirizo upima ubuziranenge bw’aya mata Ngendo Alphonse, abitangaza, ngo iri kusanyirizo rifasha aborozi kubona aho bagurishiriza umukamo wabo kuko rifite abakiriya bahoraho baturuka mu mujyi wa Kigali.

Bwana Aly ABOU-SABAA ashima ko aborozi babona amata banywa afasha imiryango ya bo kubaho neza; bakabona n’amata yo kugurisha abaha amafaranga yo kugura ibindi urugo rukeneye; mu kuyageza ku ikusanyirizo nabyo bikaba biha abatari bake akazi ko kuyatwara.

Korora inka byahaye akazi abazana amata ku ikusanyirizo.
Korora inka byahaye akazi abazana amata ku ikusanyirizo.

Uwizeyimana Martha wo mu mudugudu wa Buhoro, akagari ka Kigembe, mu murenge wa Gacurabwenge, atangaza ko inka yahawe muri gahunda ya Girinka imuha umukamo wa litiro 7 ku munsi, akagurishaho ½ cy’ayo asigaye akayanywa.

Ngo kuva yahabwa inka mu mwaka wa 2010, imibereho ye yarahindutse kuko yabonye ifumbire n’amata yo kunywa; kandi n’amafaranga akura mu mata agurisha amufasha kugura ubwatsi no guhaha ibindi akeneye.

Bwana Aly ABOU-SABAA yasuye inka ya Martha wayihawe muri gahunda ya girinka.
Bwana Aly ABOU-SABAA yasuye inka ya Martha wayihawe muri gahunda ya girinka.

Uwamahoro ugemura litiro zisaga 100 buri munsi, azikuye mu murenge wa Musambira, ahamya ko akazi ko kugemurira ikusanyirizo kamutunze kandi kamufasha kwiteza imbere . Ngo kuri litiro yunguka 25frw; kuva yatangira aka kazi akaba amaze kugura moto yo gutwaraho amata.

Haba aborozi ndetse n’abagemura amata ku ikusanyirizo, baratangaza ko bashimishijwe no kubona isoko ry’umukamo hafi yabo ariko ngo bafite ikibazo cy’igiciro bagurirwaho, bakaba basaba ko bishobotse cyakongerwa.

Amata akusanyirizwa mu itanka mbere yo kujyanywa i kigali.
Amata akusanyirizwa mu itanka mbere yo kujyanywa i kigali.

Ngo amata ava ku mworozi agura 160frw kuri litiro, akagera ku ikusanyirizo agura amafaraanga 185frw, naho ku ikusanyirizo akahava agura amafaranga 210, aho ajyanwa n’abacuruzi b’i Kigali bayagurisha amafaranga 500frw kuri litiro cyangwa 1000frw kuri litiro bayashyize muri ambalaji.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka