BAD irasaba ko umushinga wo kubyaza amashanyarazi muri gaz methane wakwihutishwa

Ubuyobozi bwa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) bwasuye umushinga wa Kivu Watt urimo kubyaza amashanyarazi muri gaz methane yo mu Kivu bareba aho ibikorwa by’uwo mushinga bigeze ndetse n’ikibazo cyabayemo cyatumye utarangirira gihe dore ko ngo wagombye kuba waratangiye gutanga ingufu z’amashanyarazi kuva muri Mutarama 2012.

Muri uru ruzinduko rwabaye kuri uyu wa 26 Gicurasi 2014, Perezida wa BAD, Donald Kaberuka, yasabye Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) gukurikirana bakamenya impamvu idindiza uyu mushinga BAD itera inkunga.

Yagize ati “Nta gihugu cyatera imbere nta mashanyarazi. Uyu mushinga nurangira muzaba muri ku isoko ry’amashanyarazi kuko muri aka karere nta gihugu na kimwe kihagije mu ngufu z’amashanyarazi.” Aha Perezida wa BAD yababwiye ko bifuza ko iyi gaz methane yatangira guha abaturage amashanyarazi vuba baba abo mu Rwanda ndetse n’abo mu bihugu birukikije.

Perezida wa BAD,Donald Kaberuka, n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n'amazi basuye umushinga wa Kivu Watt.
Perezida wa BAD,Donald Kaberuka, n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi basuye umushinga wa Kivu Watt.

Mu gihe Rwiyemezamirimo urimo gukora ibikorwa bijyanye no kubyaza amashanyarazi muri Gaz Methane yo mu Kivu avuga ko bakerewe kubera ibibazo by’amafaranga batagiye babonera igihe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe ingufu n’amazi, Isumbingabo Aimee Francoise, avuga ko uyu rwiyemezamirimo yari yizeje minisiteri ko afite amafaranga mbere yo gutangira umushinga.

Nyamara ariko ngo byaje kugaragara ko ntayo yari afite ahubwo yari yiringiye amabanki bituma umushinga udindira. Aha akaba ariho, Isumbingabo ari kumwe na Donald Kaberuka, bashingiye basaba rwiyemezamirimo gukora ibishoboka byose imirimo isigaye mu kwezi kwa Nzeri ikaba irangiye ku buryo muri uko kwezi gaz methane yatangira gutanga amashanyarazi.

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinze ingufu n’amazi, Isumbingabo Aimee Francoise, yadutangarije ko akurikije uko babonye uwo mushinga n’ibyo basobanuriwe kugeza ubu ugeze ku kigero cya 80%. Cyakora ngo bagomba guhoza ijisho kuri rwiyemezamirimo kugira ngo uyu mushinga utangire gutanga umusaruro vuba.

Yagize ati “Tugomba gukomeza kumukurikirana kugira ngo arangize imirimo kandi na Perezida wa BAD yatwemereye ko bazavugana akamusobanurira ikibazo afite bigaragara ko arimo kudukinga.”

Aha Perezida wa BAD n'itsinda bazanye bari bamaze gusura aho bashyirira gaz methane mu tugunguru.
Aha Perezida wa BAD n’itsinda bazanye bari bamaze gusura aho bashyirira gaz methane mu tugunguru.

Uyu munyamabanga wa Leta muri MININFRA ariko akavuga ko bafite icyizere ko muri Nzeri 2014 bizaba birangiye kuko rwiyemezamirimo ngo akeneye amafaranga igihugu na cyo kikaba gikeneye amashanyarazi.

Uyu mushinga wagombye kuba waratangiye muri Werurwe 2009 kuko ari bwo bashyize umukono ku masezerano ngo byageze mu Kuboza 2011 nta gikorwa kijyanye na wo cyari cyakorwa kandi nyamara mu masezerano bari bumvikanye ko uzarangira muri Mutarama 2012.

Cyakora kuri ubu bigaragara ko noneho urimo kwihuta dore ko ngo bageze ku kigero cya 80% kandi rwiyemezamirimo akaba yemeye ko igihe bamuhaye kugira ngo iyi gaz methane ibe yatangiye gutanga umuriro w’amashanyarazi yemeye ko azacyubahiriza.

Aha basobanuriraga Perezida wa BAD ibijyanye n'aho bageze bashyira gaz methane mu bubiko (stockage).
Aha basobanuriraga Perezida wa BAD ibijyanye n’aho bageze bashyira gaz methane mu bubiko (stockage).

Umushinga wo kubyaza amashanyarazi muri gaz methane rwiyemezamirimo avuga ko uzatwara miliyoni ijana na mirongo inani z’amadolari y’Amerika. Muri ayo, BAD ikaba yaratanzemo miliyoni 25 z’amadolari nk’inkunga.

Icyo Leta y’u Rwanda yagombaga kumufasha ni ukumugezaho ibikorwaremezo bifasha umushoramali gukora ibikorwa bye nk’umuriro w’amashanyarazi wo kumufasha mu bikorwa, umuhanda n’aho gukorera naho ubundi Leta ngo ikaba izagura na we umuriro igihe ibyangombwa byose bizaba birangiye gaz methane yatangiye gutanga amashanyarazi.

Amasezerano ateganya ko amashanyarazi namara kuboneka, rwiyemezamirimo azajya ayagurisha ku giciro cya 0,12 USD/unit.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka