Ba Gitifu b’imirenge bagiye kubona imodoka nshya

Nyuma yo kurangiza kwishyura imodoka bari bamaranye imyaka itanu, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose y’igihugu bagiye guhabwa imodoka nshya.

haval 6 urebeye imbere
haval 6 urebeye imbere

Izi modoka zizatangwa zikuriweho imisoro yose, aho bumvikana n’amabanki akabaha inguzanyo yishyurwa nibura mu myaka ine ku bishyura menshi, abishyura make bakishyura mu myaka itanu.

Imodoka nshya bagiye guhabwa ni JIP Haval 6 ya Miliyoni 14 n’igice frw, Haval 2 ya miliyoni 12frw, Pic Up WINGRE 5 Standard ya miliyoni 10frw, Pic Up WINGRE 5 Europian ya 12frw ndetse na Suzuki ya miliyoni 13 n’ibihumbi 900frw.

HAVAL 6 urebeye mu rubavu
HAVAL 6 urebeye mu rubavu

Izi modoka zihenze kurusha iza mbere bamaranye imyaka itanu kuko bagiye bazishyura miliyoni 9.5frw.

Haval 2
Haval 2

Kugeza ubu Kompanyi y’Abashinwa yitwa Tiger Auto LTD ni yo ifite isoko ryo kugeza izi Modoka mu Rwanda, ikaba iri kuzenguruka mu turere twose izerekana kugira ngo abazishaka bahitemo.

PIC UP WINGRE 5 Standard
PIC UP WINGRE 5 Standard

Abahitamo imodoka batanga komande zigahita zoherezwa nyuma yo kugirana amasezerano n’iyi Kompanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 22 )

Ba Gitif mu tugari bakeneye aka moto kandi uyu upangira imirenge arabizi. ahubwo twakome je kubaza ngo kuki batabakopa ka GIKUMI KO katagora kwishyura. umuntu uvuze ngo umuha nda gitif agendamo ajya mukagari nyine nibyo uw’akagari nawe yoroherwe nawe kugera ku murenge ubukererwe bwa buri kanya mû nama buve ho kandi no kuba mu kagari ni itegeko uwasura umuryango rero bikamurinda gutegetega bituma yanatinda mu nzira,ujya kureba abo ayobora abagereho ku gihe. nibabatekereze ho.

Silas yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

mwiriwe, nibyiza ariko na ba gitifu b’utugali bareba uko babagenera ka moto kgo na ba mudugudu kera kabayeee nabo babahe nk’aka gare. murakoze.

mudasobwa adelite yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

yewe abutugali baravunika twe abaturage turabibona rwose bafashwe nonese wowe uvuga ngo utugali ntitugira imihanda uwo wumurenge imodoka ahawe iba imujyanyehe? ngirango umurenge ni igiteranyo cyutugali?

ndumie yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

ABAFITE BARONGERERWA

RUBANDA Eric yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Sha ni byiza ariko bibuke naba gitifu butugali nabo baravunika pe. Babarebere nakamoto byibuze

Wellars yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Nizereko let a ibibona, abayobozi b’utugari nabo mubigaragara bakeneye koroherezwa mungendo kuko usanga baririye barimaze, abo bireba akwiriye kubyitaho

bosco yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Rwose n’ibyiza ko abo bayobozi bahabwa izindi modoka.,ariko abayobozi bakorera m’utugari nabo bazatekerezwe ho kuko baguze amagare batinya imisoro abaturage bahorana nabo batababonamo abayobozi, ngo babubahe.

sedo yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

mbega wowe uhamya ute ko Gitifu w’umurenge agira akazi gake ugereranyike ugereranyije n’uw’akagari ibyo ni ugukabya byongeye gitifu w’akagari wamuha Imodoka akanya nayitwara he ko utugari twinshi turi mu cyaro aho umuhanda utagera ariko niba ubasabira moto byo nabyumva ikibazo kikaba Ese bazabona ayo kuzishyura erega ba gitifu b’imirenge ndumva ngo bahembwa menshi ngo agera 600.000 urumva rero ko bends gukuba ab’utugari inshuro 10

uwayo yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Nibura se nta nutumoto ngo tubafashe

Jacques yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Bibagiwe barumuna babo bo mutugari kdi mbona aribo bakora cyane kubarusha bakanakenera deplacement cyane

Edouard yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka