Asigaye aba uwa mbere abikesha amashanyarazi bahawe na polisi

Jacqueline Mugirwa wo mu kagari ka Bitare mu murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru, yavuye ku manota 40% agira 70% abikesha amashanyarazi bahawe na Polisi y’u Rwanda.

Uyu mwana yavuye ku manota 40 agira 70 abikesha amashanyarazi bahawe na Polisi
Uyu mwana yavuye ku manota 40 agira 70 abikesha amashanyarazi bahawe na Polisi

Uyu mwana w’umukobwa urangije umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, avuga ko mu bihembwe bibiri bya mbere yazaga mu ba nyuma, kandi ko amanota 70% yagize mu gihembwe cya gatatu yatumye aba uwa mbere mu ishuri.

Amanota makeya ngo yayaterwaga no kuba atarabashaga gusubira mu masomo ageze mu rugo.

Agira ati “Sinabashaga kwiga kuko twacanaga itadowa yabaga ikenewe bayijyana hirya no hino. Aho baduhereye amatara y’izuba ubu ndacana, nkasubira mu masomo, ni na byo nkesha kuwa uwa mbere”.

Aya mashanyarazi akoreshwa n’imirasire y’izuba, abatuye i Bitare bayahawe na Polisi y’u Rwanda muri Nyakanga 2019, muri gahunda y’ukwezi kw’ibikorwa bya polisi.

Ni nyuma gatoya y’uko abakozi b’ibitaro bya Kacyiru, barimo n’abapolisi, bari baremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahatuye, aho bagabiwe inka 10.

Abahawe izi nka bazifashe neza kandi bishimira ko zatangiye kubaha ifumbire, ndetse bakaba biteguye kunywa amata mu gihe kitarambiranye kuko zamaze kwima.

Spéciose Mukabigoga ati “Ndi umupfakazi. Umugabo wanjye yari yansigiye inka imwe irapfa. Kubera nta gafumbire nahingaga ibishyimbo ntibize. Ariko ubungubu ibishyimbo nahinze birayaga. N’inka bampaye ntizatinda kuduha amata”.

Mu kwezi kw’ibikorwa bya polisi, Francine Kabatesi we yubakiwe inzu. Kumwubakira byabaye kumugoboka kuko inzu yari yarubakiwe yari yaramusenyukiyeho, n’igikoni yari yarahungiyemo kikaba cyari cyaguye muri Nyakanga 2019.

Abapolisi bamushumbushije inzu nziza y’amatafari ahiye, irimo na sima hasi. Banayimuhanye n’intebe zo kwicaraho hamwe n’ibitanda bibiri bishashe neza.

Inzu yari yarubakiwe yari yasenyutse, Polisi imushumbusha indi
Inzu yari yarubakiwe yari yasenyutse, Polisi imushumbusha indi

Ashimira abapolisi agira ati “Nari nagiye mu icumbi ariko sinarimazemo igihe kirekire kuko Imana yakoresheje abakozi bayo, bagahita banyubakira. Ukwa munani kwashize nyirimo”.

Ibyishimo Abanyabitare batewe n’ibyo polisi yabakoreye byabateye kwandikira umukuru wa polisi mu Rwanda bamushimira.

Abatuye i Bitare bagezwaho ubutumwa bw'umuyobozi wa Polisi
Abatuye i Bitare bagezwaho ubutumwa bw’umuyobozi wa Polisi

Na we yabatumyeho umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Sylvestre Twajamahoro, maze tariki 13/11/2019 arabagenderera, abasaba gufata neza ibyo bahawe, bagaharanira gutera imbere nk’uko polisi ibibifuriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka