Aribaza amasaziro ye nyuma y’imyaka 21 yataye mu mashyamba

Umusaza w’imyaka 60, umwe bahoze mu mutwe wa FDLR ukuze kurusha abandi basezerewe ku wa 31Werurwe 2015 mu Kigo cy’Amahugurwa cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze, afite ikibazo cy’uko azabaho mu masaziro ye nyuma y’igihe kinini yataye ntacyo akora ngo ateganyirije ejo hazaza.

Buyongwe Mathias ukomoka mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Cyanika avuga ko yavuye mu Rwanda mu w’1994 ari umusirikare mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR) ahungira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, none akaba atahutse nyuma y’imyaka 21.

Ati “Nahombye byinshi cyane… mba narubatse inzu nziza ndi mu Banyarwanda bateye imbere ariko wapi ubu ntahiye kuri zero”.

Buyongwe avuga ko amasaziro ye agoranye kubera igihe yataye mu mashyamba ya Kongo-Kinshasa ntiyiteganyirize.
Buyongwe avuga ko amasaziro ye agoranye kubera igihe yataye mu mashyamba ya Kongo-Kinshasa ntiyiteganyirize.

Uyu musaza w’irabura cyane uvuga amagambo make, ngo ava mu Rwanda yasize umugore n’abana batanu ariko kugeza ubu ntazi amakuru yabo, uretse umuhungu we w’imfura wasigaye muri RDC.

Akigera mu Rwanda, ngo yatunguwe n’uko igihugu cyateye imbere mu mijyi no mu cyaro, akaba agereranya u Rwanda na paradizo. Mu duce yanyuzemo ngo yabonye amagorofa yazamuwe, imihanda ikoze neza n’amatara ku mihanda.

Mu myaka uyu musaza Buyongwe amaze ku isi, igihe kinini yakimaze mu bya gisirikare akaba yarashoboraga gukomerekera ku rugamba, ariko ni muzima kuko nta bumuga bukomeye afite uretse uduce tw’amasasu twagiye tumufata mu mutwe no ku maboko.

Mu mvugo yumvikana mo kwicuza ko yataye igihe, avuga ko amasaziro ye atazamworohera ariko yiteze ko hari abo yagiriye neza mbere yo kuva mu Rwanda bazamwitura.

Agira ati “Amasaziro yanjye ni ibikomeye (aratwenga) ni ukuzihangana; ni ukuzakora ibishoboka nyine nkoreshe amaboko kandi umuntu agenda abana neza…sinibwira ko bazemera ko mbapfana”.

Buyongwe ngo azakoresha impamba babaha mu buhinzi n'ubworozi bw'ingurube arebe ko yakwibeshaho.
Buyongwe ngo azakoresha impamba babaha mu buhinzi n’ubworozi bw’ingurube arebe ko yakwibeshaho.

Abasezerewe mu Kigo cya Mutobo bose, Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero (RDRC) ibaha amafaranga y’impamba baheraho nk’igishoro bakiteza imbere. Buyongwe ngo azayashora mu bworozi bw’ingurube n’ubuhinzi byibura ngo mu myaka mike asigaje ku isi hakaba hari icyo yigejejeho.

Kuba yaratinze gutaha, asobanura ko yabitewe n’uko abayobozi b’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda batabyemera n’iyo bamenye ko ufite uwo mugambi ngo barakwica. Akangurira abasigaye mu mashyamba ya Kongo gutaha mu gihugu cyabo kuko ngo kuba mu mashyamba si iby’abantu n’iby’inyamaswa.

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo   ( 1 )

ICYO NAMUBWIRA NUGUHAMAGARA NABANDI BAKAZAMU RWABABYAYE(KUKO AMAHANGA ARAHANDA)

SINKANGWA yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka