Amatungo borojwe yabafashije kwishyira hamwe ngo biteze imbere

Abasigajwe inyuma n’amateka mu Murenge wa Kabagali mu Karere ka Ruhango, barishimira amatungo bagabiwe, kuko yatumye babasha kunga ubumwe bakaniteza imbere.

Abo baturage bo mu miryango 20 borojwe ihene muri 2013 n’abafatanyabikorwa bo muri Komini ya Landau mu gihugu cy’u Budage.

Dusabimana ahamya ko izi hene zatumye umuryango we ugira imibereho myiza
Dusabimana ahamya ko izi hene zatumye umuryango we ugira imibereho myiza

Iyo miryango na yo yoroje indi ku buryo ubu imiryango 36 yose yamaze kubona amatungo ndetse ngo ikaba yaranahinduye ubuzima. Hatanzwe ihene zigera kuri 20 zifite agaciro k’ibihumbi Magana atandatu.

Dusabimana Euphrasie, umwe mu borojwe kuri ayo matungo, avuga ko atagiraga itungo na rimwe.

Kuri we, ngo kubona imboga zo guteka cyari ikibazo kimukomereye. Ahamya kandi ko ifumbire itungo yahawe rimuha ayifumbiza uturima tw’igikoni, bityo umuryango we ukabasha kubona buri gihe igaburo ririho imboga.

Niyitegeka Jonas , we ahamya ko aya matungo yatumye bagira igitekerezo cyo kwishyira hamwe, kugira ngo babashe gukoresha ifumbire yayo mu buhinzi bw’imyumbati.

Yemeza kandi ko gukora muri ubwo buryo byatumye babasha gutera imbere buhoro buhoro, kandi bakaba bizera ko bazagera kure mu iterambere, kubera gukorera hamwe.

Batamuliza Jeanine, we ariko, avuga ko kugira ngo babashe kongera ubuso bafumbira, hakenewe ifumbire iruta kure iyo babona ubu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagali Habimana Sosthene, avuga ko mu gukemura ibibazo by’ifumbire bagiye baganiriza abahawe amatungo, ko bagomba kuyafata neza, akororoka na bo bakoroza abandi, kandi ko babikoze neza, izo mpungenge zizavaho.

Madam Rahm ahamya ko bazakomeza gufasha iyi miryango
Madam Rahm ahamya ko bazakomeza gufasha iyi miryango

Ari kumwe n’itsinda ayoboye, Madamu Gerlinde Rahm, uhagarariye umubano wihariye hagati ya Komini ya Landau mu Budage n’Akarere ka Ruhango, ubwo yasuraga amatungo boroje abaturage tariki 12 Gashyantare 2016, yashimye ko amatungo bahawe yabagiriye akamaro nk’uko babitanzemo ubuhamya.

Akaba abizeza ko bazakomeza kubafasha kugera ku bushobozi bwo kwikemurira ibibazo. Ati “Ibyo mwumva twabafasha muzajye mubitubwira mubinyujije ku buyobozi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibakomeze biteze imbere maze igihugu cyose kihazamukire dore umuturage wasigaye inyuma igihugu kigirwaho ingaruka

Soudy yanditse ku itariki ya: 15-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka