Amasomo bakuye mu Rwanda azabafasha kubaka amakoperative y’iwabo
Abasirikare 10 bo mu gihugu cya Togo bamaze iminsi mu Rwanda biga imikorere ya CSS ZIGAMA, basuye na Koperative “’Umwalimu SACCO’’ ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 12/02/2015, kugira ngo bigireho iterambere iyo koperative igezeho.
Iki gikorwa cyo gusura koperative “Umwalimu SACCO” aba basirikare ngo bagitekereje nyuma y’uko bari bamaze gusobanurirwa iterambere iyo koperative igezeho kandi yagejeje ku barimu bayibamo, bakifuza kuba nabo babisangiza abarimu bo muri Togo, kugira ngo nabo batere imbere, kuko ngo ugereranije n’u Rwanda bo bakiri inyuma mu mikorere y’amakoperative.

Colonel Ouro- Bang’Na Nassam ukuriye ibikorwa bya gisirikare muri Togo, mu kiganiro na Kigali Today, yatangaje ko bishimiye ubumenyi ndetse n’ubunararibonye basangijwe n’abayobozi ba koperative “Umwarimu Sacco”, akaba yizera neza ko bizabagirira akamaro gakomeye mu kubaka amakoperative mu gihugu cyabo.
Yagize ati “Twabonye uburyo koperative yatangijwe, twabonye uburyo bashyira imbaraga mu kumvisha abanyamuryango ba koperative akamaro kayo n’akamaro ko kwishyira hamwe muri rusange, tubona uburyo bakangurira abayigize ndetse bagahugurirwa gukora imishinga ibyara inyungu, ndetse batweretse zimwe mu mbogamizi bahuye nazo mu ntangiriro n’uburyo bazitwayemo ku buryo koperative igera ku iterambere tweretswe”.

Colonel Ouro- Bang’Na yanavuze kandi ko beretswe uburyo iterambere ry’abagize koperative ritagira ingaruka ku kazi kabo baba basanzwe bakora ahubwo rikunganira imiryango yabo igatera imbere, ibyo bikaba byabashimishije cyane kandi yizera ko nta kabuza bakuye byinshi mu Rwanda bizabazamura cyane mu mikorere yabo ya buri munsi mu makoperative atandukanye ya gisivire n’iya gisirikare, ubusanzwe itari myiza kubera ubumenyi buke ku mikorere yayo.
Nzagahimana Jean Marie vianney, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya koperative “Umwarimu Sacco” mu kiganiro na Kigali Today, yishimiye cyane urwego bagezeho mu iterambere rituma ibihugu biza kubigiraho.
Yagize ati “Turishimira urwego tugezeho rutuma abanyamahanga baza kutwigiraho, kandi turanashimira cyane cyane aba banye Togo ko bafite umutima wo gushaka kumenya ibyateza imbere igihugu cyabo”.

Nzagahimana yanatangaje kandi ko inzira ikiri ndende kuko bataragera aho bifuza, ari nayo mpamvu baticaye hamwe ahubwo bakomeza gushaka abaterankunga hirya hino ndetse n’abafatanya bikorwa batandukanye kugira ngo Koperative “Umwarimu Sacco ikomeze gutera imbere kurushaho, ari nako iteza imbere abanyamuryango bayo.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|