Amakoperative yitezweho kuzamura umusoro yinjiza
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasinyanye amasezerano agamije kunoza imikoranire hagati yacyo n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), ndetse n’urugaga nyarwanda rw’Amakoperative (NCCR).
Ayo masezerano yashyizweho umukono Kuri uyu wa kane tariki 04/12/2014 agamije gufasha za cooperative kwiteza imbere ariko kandi zikananoza uburyo zitangamo imisoro ziyisobanukiwe.
Komiseri Mukuru wa RRA, Tusabe Richard, yatangarije abanyamakuru ko igishya kije ari uko RRA izarushaho kwegera abanyamuryango b’amakoperative bagahugurwa mu bijyanye n’imisoro bityo bakarushaho kuyiyumvamo bakamenya n’akamaro kayo mu iterambere ry’igihugu. Ibi bikazatuma basorera ku gihe kandi neza ari na yo nzira nziza yo kubarinda kugwa mu bihano.

Umuyobozi Mukuru wa RCA, Mugabo Damien, yagaragaje ko mu kwihutisha iterambere ry’igihugu amakoperative adashobora gusigara inyuma bityo akaba asanga buri munyamuryango aho ari ko igihe atanze umusoro biba ari ishema kuri we kuko ari umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
Urugaga rw’amakoperative rwagaragaje ko rwishimiye narwo iyi ntera y’imikoranire igezweho hagati ya RRA, RCA na NCCR.
Bwana Katabarwa Augustin ukuriye uru rugaga avuga ko bizatuma imyumvire ku misoro no ku micungire y’amakoperative ihinduka, maze ubumenyi bazavoma mu nzobere za RRA bukabafasha kutongera kugwa mu bihombo kandi na wa musanzu wubaka igihugu ugatangwa neza bikurikije amategeko.
Mu gihugu habarurwa amakoperative akabakaba 6,000 abarirwamo abanyamuryango 3,000,000.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
imikorere myiza y’amakoperative nyo shingira ry’ubukungu mu banyamuryango maze bakanahesha isura nziza igihugu biciye mu misoro, ibyo tusabe avuga rero ni byiza uru rwego rurasabwa gukora neza ngo rugere kuri ibi