Amajyepfo: Hari ubucucike bwinshi bw’abaturage n’umubare munini w’abasuhuka

Ubwo abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo bagaragarizwaga ibyavuye mu ibarura rusange ryo mu mwaka wa 2012, ku itariki ya 7/8/2014, bagaragarijwe ko hari ubucucike bwinshi bw’abahatuye ndetse n’umubare munini w’abasuhuka bava muri iyi ntara bajya mu zindi.

Intara y’Amajyepfo iza ku mwanya wa kabiri mu bucucike bw’abaturage nyuma y’Amajyaruguru: mu majyaruguru, kuri kilometero kare hatuye abaturage 527, naho mu majyepfo hari 434, mu gihe mu burengerazuba kilometero kare ituweho na 420 naho iburasirazuba ikaba ituwe na 274.

Iri barura ryanagaragaje ko muri rusange, mu ntara y’amajyepfo umuryango ugizwe n’abantu bane (ibarura ryaherukaga ryagaragazaga ko umuryango ugizwe na batandatu), kandi ko ari ho hakunze kugaragara abaturage benshi bimuka: hagati y’umwaka wa 2007 na 2012, hari abaturage bagera ku bihumbi 140 basuhutse, nyamara hakaba haraje abagera ku bihumbi 50 gusa.

Ibi bibazo bizafatirwa ingamba

Alphonse Munyantwari, Guverineri w’iyi ntara y’Amajyepfo , avuga ko n’ubwo kugeza uyu munsi hatarakorwa isesengura rihagije ngo bamenye impamvu y’isuhuka ry’abaturage, ngo ntibizababuza gufata ingamba zo gutuma ibi bibazo bikemuka.

Agira ati “kuba mu gihe cyashize ibarura ryaragaragaje ko umuryango wari ugizwe n’abantu batandatu ariko ubu tukaba tugeze kuri bane, ni intambwe yatewe kandi tuzakomeza kongera imbaraga mu bukangurambaga ku buryo imibare izakomeza kugabanuka.”

Ikindi ngo bazitaho, ni ugutuma imibereho y’abaturage irushaho kugenda neza. Ati “ku ruhande rumwe tuzareba abaturage n’ibyabateza imbere, ku rundi ruhande hari ibyo bakenera ndetse n’ibibatunga, bakora cyangwa bagezwaho na Leta.”

Hazabeho uburyo bwo kumenya imibare hadategerejwe imyaka 10

Abayobozi b’uturere two mu Ntara y’amajyepfo bagaragaje impungenge z’uko iyi mibare yatanzwe n’ibarura ryo mu w’2012 itakwizerwa cyane ngo igenderweho mu igenamigambi kuko mu Rwanda iterambere rigenda ritera impinduka nyinshi mu gihe gitoya.

Urugero ni uko nk’imibare yagaragazaga ahari amashanyarazi mu biturage mu mwaka w’2012 ubu atari ko igihagaze kuko yiyongereye cyane.

Bifuje rero ko hashyirwaho uburyo rusange bwo kwegeranya amakuru bihereye ku rwego rw’imidugudu, ku buryo byibura buri mezi atandatu hajya haboneka imibare fatizo yo kwifashisha.

Icyakora, Dominique Habimana, umuyobozi w’agashami gashinzwe ibarurishamibare no gusakaza ibyarivuyemo mu kigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda, avuga ko babitangiye.

Dominique Habimana, umuyobozi w'agashami gashinzwe ibarurishamibare no gusakaza ibyarivuyemo mu kigo cy'ibarurishamibare mu Rwanda.
Dominique Habimana, umuyobozi w’agashami gashinzwe ibarurishamibare no gusakaza ibyarivuyemo mu kigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda.

Ati “Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda cyatangiye imishinga itandukanye yo kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze mu gukusanya imibare. Urugero ni nk’umushinga ujyanye n’irangamimerere ubu urimo gukorerwa igenzurwa mu karere ka Huye n’aka Nyarugenge.”

Na none ati “Hari n’umushinga wo kunoza uburyo ki imibare ijyanye n’ubuzima ndetse n’uburezi ikusanywa. Uyu mushinga Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda kiri kuwukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo wenda mu myaka iri imbere amabarura amwe n’amwe twajyaga dukora mu gihe cy’imyaka itatu cyangwa itanu agende agabanuka.”

Bimwe mu byavuye mu ibarura bindi

Mu rwego rw’uburezi, ibarura rusange ryagaragaje ko mu ntara y’Amajyepfo abana bitabira amashuri abanza ku rugero rwa 92,8% nyamara mu mashuri yisumbuye bakagabanuka cyane kuko higa abagera kuri 40%.

Na none kandi ngo ½ cy’abo biga ni bo baba biga mu mashuri ajyanye n’imyaka yabo, kuko ikindi cya kabiri kiba kigizwe n’ababa barengeje imyaka yo kwiga mu myaka bigamo.

Mu bindi iri barura ryagaragaje harimo kuba ubwitabire mu kwandikisha abana buri ku rugero rwa 79,8% nyamara kuri iki gihe hifuzwa ko irangamimerere ryakabaye kimwe mu byagenderwaho mu kumenya umubare nyakuri w’abaturarwanda hadategerejwe imyaka 10 kugira ngo ibarura rusange ribe.

Kandi, n’ubwo ngo nta bagituye muri nyakatsi, umubare w’abafite amazu adakoze neza hasi (atarimo byibura sima) ni munini cyane: mu majyepfo, babarirwa muri 80.9%.

Ku bijyanye n’ibisenge by’amazu atuwemo n’abaturage, mu ntara y’amajyepfo bubakisha cyane amategura kurusha amabati ugereranyije n’izindi ntara (amajyepfo: 79%, uburasirazuba: 3.3%, amajyaruguru: 42.4%, uburengerazuba: 52.7%).

Iyi mibare abayobozi bo mu Ntara y’amajyepfo bagaragarijwe, yashyizwe ahagaragara ku itariki ya 1 Mata 2014. Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda cyatangiye gahunda yo kuyigeza ku ntara muri iyi minsi, ndetse no muri buri karere mu gihe kizaza, kugira ngo inzego z’ibanze zizajye ziyifashisha mu igenamigambi.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 1 )

numva leta ikwiye kongera imbaraga mukwigisha abaturage kubyara bake kuko ni kimwe mu bitera ubucucike maze bikanakurura inzara ituma habaho gusuhuka.

Kamana yanditse ku itariki ya: 9-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka