Amajyepfo: Abafashwa na USAID bayishimira ko yabafashije kwifasha
Abagenerwabikorwa b’umushinga USAID ufasha abaturage bo mu turere twa Nyanza na Huye mu Ntara y’Amajyepfo baravuga ko yabafashije kwifasha mu rugamba barimo rwo kwiteza imbere.
Ibi babivuze kuwa gatanu tariki 05/12/2014 ubwo ibikorwa baterwamo inkunga byasurwaga na USAID bakayishimira ko hari aho bamaze kwigeza biyubaka mu buryo bw’iterambere rirambye.
Koperative “Dufatanye umurimo” ikora ubuhinzi bw’ibigori mu gishanga kingana na hegitari 12 cyo mu kagari ka Kibinja mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yahamirije USAID ko inkunga yabo yababereye imbarusto yo kwiteza imbere.

Nk’uko bamwe mu bagize iyi koperative babivuze, ngo mbere yo gukorana na USAID bari mu kintu bise akajagari bagahinga batazi ibyo bashoye uko bingana ndetse n’ibyo bateganya kubona ngo bamenye niba bari mu gihombo cyangwa urwunguko.
Bagira bati “Umushinga wa USAID waje ukenewe kuko twari abantu bakora ariko imicungire y’ibyo twakoze ikaba ikibazo ariko baratwegereye badufasha kwifasha ubu tubayeho bitandukanye n’uko twahoze tutazi aho tuva naho tujya mu mikorere igamije inyungu”.
Mu bindi abagenerwa bikorwa ba USAID bayishimira ni ubuvugizi yabakoreye ndetse n’uburyo bwo kumenyekanisha ibyo bakora hagamijwe kureshya abakiriya yaba abo hagati mu gihugu ndetse no hanze yacyo, nk’uko Munyakazi Jean Paul, Perezida w’Urugaga Imbaraga yabitangaje.
Yagize ati “Gukorana na USAID byadufashije kwifasha ubu nta munyamuryango w’urugaga Imbaraga ugitaka ubukene cyangwa ngo ibibazo biterwa nabwo bimwuzuraneho abiburire ibisubizo”.

Ibi kandi byanemejwe n’abaturage bo mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye batanze ubuhanya bavuga ko umushinga “International Alert” ushamikiye kuri USAID wabafashije gukemura ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku butaka.
Ngo bamwe bumvaga ko ubutaka bagomba kubwikubira bakabuhezamo abakobwa ngo bo ntibahabwa umunani kimwe n’abahungu.
Ibiganiro mu matsinda ya buri kwezi bikorwa ku nkunga ya USAID ngo nibyo abenshi byabahinduye bareka guta umwanya mu nkiko bemera gusaranganya mu mahoro ubutaka n’abo bavukana cyangwa bafitanye isano.
Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza na demokarasi muri USAID, Rurangwa Joseph yavuze ko ibyo abagenerwabikorwa babo bagezeho biri ahantu hashimishije mu buryo bw’imikorere n’imyumvire, gusa ngo intambwe iracyari ndende akurikije ibyo umushinga ugamije kubagezaho.
Ati “Twishimiye ko umusaruro mu buhinzi bwabo wiyongereye nyuma yo kubyaza umusaruro inama n’amahugurwa bahawe ku nkunga ya USAID ndetse n’uburyo bagiye bikemurira amakimbirane bakiyubakira amahoro mu miryango yabo birinda amatiku ashingiye ku butaka”.
Mu Rwanda umushinga wa USAID uboneka mu bikorwa bitandukanye nko gushyikigikira ubuzima, Uburezi n’imiyoborere myiza n’ibindi hagamijwe ko bikorwa mu buryo bunoze.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ubwo abagenerwabikorwa bashimye uko bafashijwe rero babibyaze umusaruro maze bakomereho. gushima uwaguhaye birafasha cyane