Amahugurwa bahawe na ‘Women for Women’ yatumye batagitega amaramuko ku bagabo

Abagore bahawe amahugurwa mu myuga itandukanye n’umuryango "Women for Women", bemeza ko yatumye bashobora kwirwanaho mu buzima bakanabeshaho neza imiryango yabo.

Bamwe mu bahuguwe na WFWI bamurika ibyo bigishijwe gukora
Bamwe mu bahuguwe na WFWI bamurika ibyo bigishijwe gukora

Babitangaje kuri uyu wa 20 Nzeri 2017, ubwo bari mu nama yateguwe n’uwo muryango ku bufatanye na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, ikaba yari igamije kureba ibyo abo bagore bagezeho babifashijwemo na "Women for Women International (WfWI)".

Mukamurigo Emerance wo mu Murenge wa Bumbogo muri Gasabo, avuga ko yigishijwe gukora imishinga, bityo yihangira umushinga wo korora inkoko akuye igishoro muri koperative abamo.

Agira ati “WfWI itaraza nari umugore uhora uteze amaboko umugabo. Nyuma yo guhugurwa, nakoze umushinga wo korora inkoko mpereye ku mishwi 40 none mfite inkoko 110, ziratera nkagurisha amagi, kuri konti mfiteho ibihumbi 400, ubu icyo nkeneye ndakibona ntagisabye umugabo”.

Mukamurigo Emerance wakuye igishoro muri Koperative abamo y'ubuhinzi yihangira umushinga wo korora Inkoko
Mukamurigo Emerance wakuye igishoro muri Koperative abamo y’ubuhinzi yihangira umushinga wo korora Inkoko

Murebwayire Divine wize kubumba amatafari y’amoko anyuranye, yemeza ko umwuga we atawukenana.

Ati “Mu mahugurwa ya WfWI nize kubumba amatafari mato no kuyatwika, kubumba kositara n’amapave, umwarimu tukaba twaramuhawe na WDA. Ubu sinabura akazi kuko nzi no gukotera kandi nanakihangira. Mbasha kwishyurira mitiweri umuryango, abana bakiga kandi mfite n’ihene ebyiri nakuyemo”.

Uwo mugore kandi asobanura uko abumba itafari (mpunyu) “Ufata ibumba ukarikura,ukarikata nk’isaha yose,ryamara kunoga ukabumba, ukanika amatafari nk’ibyumweru bitatu hanyuma ugapanga itanura ugatwika, hakaboneka amatafari meza, ntawatekereza ko aka ari akazi gakorwa n’umugore”.

Umuyobozi wa WfWI mu Rwanda, Antoinette Uwimana, avuga ko icy’ingenzi muri iyi gahunda, ari uguhindura imitekerereze y’abagore cyane cyane abakennye.

Ati “Duhindura uburyo bw’imitekerereze y’umugore, akifatira ibyemezo, akamenya icyo ashoboye gukora, akigirira icyizere bityo agafatira ibyemezo hamwe n’umugabo. Abagore dukorana byabagiriye akamaro kuko barakangutse, barakora bakiteza imbere, mbese bazi kwiha intego mu buzima”.

Uwimana Antoinette Uyobora WFWI mu Rwanda
Uwimana Antoinette Uyobora WFWI mu Rwanda

WfWI yatangiye gukorana n’abagore mu Rwanda mu 1997, ubu imaze guhugura abagera ku bihumbi 75.

Mu myuga bigishwa harimo guhinga bya kijyambere, ubuvumvu, ubukorikori, ibijyanye n’amahoteri, ubudozi, kubaka n’ibindi kandi bose ngo babibyaza umusaruro, baba abikorera cyangwa abakora mu bigo binyuranye byabahaye akazi.

Dore mu mafoto ya bimwe mu byo abo bagore bahuguwemo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nanjye nifuzako muzambugura imashini idoda imyenda niba mugihugura nizeyeko muzansubiza

alias yanditse ku itariki ya: 21-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka