Amafaranga akomoka ku misoro yiyongera ngo haracyakenewe imbaraga kugira ngo u Rwanda rwigire nyabyo

Kuva mu mwaka wa 1994 amafaranga akomoka ku misoro n’amahoro u Rwanda rwinjiza ngo yagiye yiyongera ku buryo bugaragara, ariko biba akarusho ubwo hashyirwagaho ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu mwaka wa 1998 nk’uko byavugiwe mu birori byo kwizihiza umunsi w’abasora wabereye mu karere ka Kayonza tariki 06/09/2014 ku rwego rw’igihugu.

Abasora bashimye uburyo Leta yahesheje isura nziza abikorera ku buryo kugeza ubu bafite uruhare runini mu bukungu bw’igihugu, kandi kuba amafaranga akomoka ku misoro yaragiye yiyongera ngo ni uko Leta yashyize imbaraga mu guteza imbere urwego rw’abikorera kandi ikabahesha isura nziza.

Ibyo ngo bitandukanye n’uko byahoze mbere ya Jenoside aho umucuruzi yafatwaga nk’uwananiwe indi mirimo yose nk’uko umuyobozi w’urugaga rw’abikorera ku rwego rw’igihugu yabivuze.

Umuyobozi w'urugaga rw'abikorera ku rwego rw'igihugu yavuze ko abacuruzi bafatwaga nk'abananiwe indi mirimo ariko ubu leta ngo yabsubije agaciro kuko bafite uruhare runini mu bukungu bw'igihugu.
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera ku rwego rw’igihugu yavuze ko abacuruzi bafatwaga nk’abananiwe indi mirimo ariko ubu leta ngo yabsubije agaciro kuko bafite uruhare runini mu bukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Ninde wakwibagirwa ko umucuruzi yabaga ari umuntu wananiwe n’indi mirimo agafatwa nk’umubeshyi? Ariko rero uyu munsi uwikorera ni umuntu wubashywe kandi igihugu kikaba kimutezeho ukwigira nyakuri akakirinda gusabiriza”.

Mu mwaka wa 2012/2013 ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ngo cyinjije amafaranga agera kuri miliyari 663,7 naho mu mwaka wa 2013/2014 icyo kigo cyinjiza miliyari 771,8. Muri uyu mwaka ngo giteganya kwinjiza miliyari 906,8 nk’uko komiseri mukuru w’icyo kigo, Tusabe Richard yabivuze.

Gusa yavuze ko n’ubwo amafaranga ava mu misoro agenda azamuka hakiri imbogamizi ya bamwe mu basora batarafata inshingano yo gutanga umusoro uko bikwiye.

Komiseri mukuru w'ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro avuga ko hakiri imbogamizi y'abasora bakwepa inshingano za bo.
Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro avuga ko hakiri imbogamizi y’abasora bakwepa inshingano za bo.

Yagize ati “N’ubwo tumaze kugera kuri byinshi mu kwakira imisoro n’amahoro bishimishije, haracyagaragara abasora batarahindura imyumvire ya bo mu gusoza inshingano ya bo y’umusoro aho usanga bamwe bataritabira imashini zitanga inyemezabuguzi, n’abazikoresha ugasanga batanga inyemezabuguzi idahwanye n’icyo bacuruje”.

Komiseri w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro yasabye abaguzi kujya basaba inyemezabuguzi kandi bakagenzura ko amafaranga ayiriho ahwanye n’ayo bishyuye ibyo baguze, kuko iyo umuguzi atabyitayeho aba afatanyije n’umucuruzi kunyereza imisoro.

Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi, we yashimye uruhare abasora bagira mu iterambere ry’igihugu, ariko avuga ko ubutumwa yahawe n’umukuru w’igihugu ari uko Abanyarwanda bakomeza gukora cyane kuko u Rwanda rutaragera aho rwifuza, kabone n’ubwo amafaranga akomoka ku misoro n’amahoro yakomeje kwiyongera ku buryo bugaragara.

Minisitiri w'intebe na bamwe mu banyacyubahiro bitabiriye umunsi w'abasora wabereye i Kayonza.
Minisitiri w’intebe na bamwe mu banyacyubahiro bitabiriye umunsi w’abasora wabereye i Kayonza.

Ati “Inkunga z’amahanga u Rwanda rubona ziba zakomotse ku misoro y’abaturage b’ibyo bihugu. Nta mpamvu rero yo gukomeza kubeshwaho n’imisoro y’abandi. Muri kwa kwihesha agaciro kacu tugomba gukomeza gutanga imisoro yose dusabwa, tugafatanya kurwanya abayinyereza mu buryo ubwo ari bwo bwose, kandi tugakomeza gufatanya kurwanya ruswa no kwamagana abanyereza umutungo wa rubanda kugira ngo iherezo tuzihaze ndetse na twe tuzajye dufasha abatishoboye”.

Mu birori byo kwizihiza umunsi w’abasora ku rwego rw’igihugu hahembwe abasora babaye indashyikirwa mu gusora no kumenyekanisha imisoro ya bo, hanahembwa abafatanyabikorwa b’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro bagize uruhare mu gukumira no kurwanya magendu.

Abasora bitwaye neza bashimiwe mu ruhame (bahawe amashimwe).
Abasora bitwaye neza bashimiwe mu ruhame (bahawe amashimwe).

Mu rwego rwo gukomeza kongera amafaranga akomoka ku misoro n’amahoro ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ngo gifite gahunda yo gukomeza gukorera ubukangurambaga Abanyarwanda bose bafite ibikorwa bibyara inyungu, kongera umubare w’imashini zitanga inyemezabuguzi ndetse no gushishikariza abasora gukoresga ikoranabuhanga mu gusora no kumenyekanisha imisoro.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 1 )

ikintu kiza nuko abanyarwanda tumaze kumenya akamaro ko gusora kandi nidukomereza aho ntashiti igihugu cyacu kizagera ahantu hashimishije cyane.

Kobe yanditse ku itariki ya: 7-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka