Akora akazi ko gutunganya imisatsi atitaye ko yarangije kaminuza

Shallon Abahujinkindi warangije kaminuza mu ishami ry’icungamutungo n’ibaruramari, yahisemo kwiga umwuga ujyanye n’ubwiza harimo no gutunganya imisatsi, kuko yabonaga kubona akazi kajyanye n’ibyo yize bitoroshye none ubu biramutunze.

Abahujinkindi yahisemo kwiga gutunganya imisatsi arangije kaminuza
Abahujinkindi yahisemo kwiga gutunganya imisatsi arangije kaminuza

Uwo mukobwa warangije kaminuza muri 2017, yanze gushomera ahitamo kujya kwiga umwuga abifashijwemo n’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe guteza imbere uburezi n’amahugurwa (APEFE), akaba yatanze ubuhamya bwe kuri uyu wa gatanu tariki 8 Ugushyingo 2019.

Ubwo buhamya yabutanze ubwo uwo muryango ku bufatanye na Minisiteri y’Umurimo n’abakozi ba Leta (MIFOTRA), bahuzaga abashaka akazi ari bo bize muri gahunda ya ‘Igira ku Murimo’ ndetse n’abagatanga.

Abahujinkindi avuga ko yahisemo kujya kwiga imyuga kuko yabonaga hari abashomeri benshi hanze, we ukumva icy’ingenzi ari uko umuntu abona ikimutunga.

Bamwe muri uru rubyiruko bahise bemererwa akazi
Bamwe muri uru rubyiruko bahise bemererwa akazi

Ati “Narangije muri kaminuza y’u Rwanda, nsanga hanze aha ubushomeri burakaze, mpitamo kongeraho imyuga. Nigiye muri VTC Gacuriro niga gutunganya imisatsi, gukora inzara na ‘make up’, nabikoze kuko jyewe numva nta kazi ntakora, igikuru ni uko mbona ikintunga.

Nshobora no kubona akazi kajyanye n’ibyo nize, ariko na ko kujya kugashaka no gukora ibizamini bisaba amatike n’ibindi. Kuko ubu nkora nkabona amafranga make make, na byo byanyorohera”.

Avuga kandi ko umwuga uba ufite agaciro aho umuntu yajya hose, ari yo mpamvu yumva yanabishishikariza n’urundi rubyiruko.

Ati “Njya nganira n’Abanyarwanda bari mu mahanga nkumva ko batunzwe n’imyuga kurusha ibyo bize muri za kaminuza. Nshobora kuva mu Rwanda nkajya muri Amerika, icyo gihe umwuga wanjye ndumva ari wo wazatuma mbaho neza”.

Uwo mukobwa ahamya ko iyo umuntu yize umwuga akeshi ashobora gutangira kwikorera nta gishoro bimusabye, akitangaho urugero kuko we ubu ngo arikorera, aho asuka imisatsi y’abagore cyangwa abakobwa, umuntu akamwishyura 15,000 amusutse kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa munani, hakaba n’ubwo asuka babiri ku munsi.

Abahujinkindi yongeraho ko afite inzozi zo kuzikorera, agashinga bizinesi ye ndetse akaba yatanga akazi aho kugasaba.

Ati “Inzozi zanjye ni uko mu gihe kiri imbere nazatangiza ‘salon de beauté’ yanjye ku buryo umuntu azajya atekereza gukoresha imisatsi cyangwa inzara, atekera iwanjye. Nizeye kandi ko nzabigeraho. Ndashimira APEFE kuko ari yo yanyishyuriye ishuri ndetse ikampa na tike mu gihe cyo kwimenyereza umwuga”.

Muri icyo gikorwa, habayeho umwanya wo kuganira hagati y’urwo rubyiruko rurangije kwiga n’abatanga akazi, igikorwa kikaba cyasojwe 37 muri bo bemerewe akazi, cyane cyane mu bigo bakoreyemo imenyerezamwuga.

Uretse ibyo bigo byagendaga bifata bake bake, uruganda C&H Garment ruherereye mu gace kahariwe inganda i Masoro muri Gasabo rukora imyenda, uwari uruhagarariye yavuze ko rurimo kwagura ibikorwa byarwo, rukazafata abakozi bagera ku 2000 umwaka utaha.

Abo barangije muri iyo gahunda ya ‘Igira ku Murimo’ ni 121, hakaba hari abize gutunganya ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi (Food processing), gutunganya imisatsi, kudoda no gukora imigati, muri bo 10 bakaba baramaze kubona akazi.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo ushinzwe umurimo muri MIFOTRA, Mwambari Faustin, yavuze ko icyo gikorwa cyo gufasha urubyiruko kwiga imyuga kizakomeza kugabanya ubushomeri.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye

Ati “Ubushomeri mu Rwanda buracyari hejuru ariko urebye mu myaka itatu ishize hari ikigenda kigabanuka kuko muri 2017 bwari kuri 17% ariko ubu buri kuri 14.5%. Ibyo bituruka ku ngufu zishyirwa mu ishoramari rya Leta no mu ry’abikorera, gahunda rero nk’iyi ya APEFE, zizakomeza kugabanya ubwo bushomeri”.

Gahunda ya Igira ku Murimo ifasha abayikurikira kwiga 50% bari mu ishuri naho 50% yindi bakigira mu nganda cyangwa mu bigo bikora ibyo biga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nshimiye cyane Abahujinkindi ku cyemezo yafashe cyo kwiga uwo mwuga yararangije kaminuza, aho gutekereza ko byaba ari igisuzuguriro. Erega burya icyubahiro cy’umuntu gishingira ku cyo yinjiza, s’amashuri yize.Kandi burya amashuri kwiga byakabaye bituma nyirabyo yagura ibitekerezo bituma agira ati: nakora iki ngo ngire icyo marira abandi? aho gutekereza ati:Reka nige bazagire cyo bamarira.kuko burya koko, ak’imuhana kaza imvura ihise.

Justin KANYABWISHA yanditse ku itariki ya: 9-11-2019  →  Musubize

Ndemeranywa nawe 100%.

Shallon yanditse ku itariki ya: 7-12-2019  →  Musubize

Ariko akonako nakazi ndumva kurangiza kaminuza ntacyo bivuze kuko icyambere numurimo naho kaminuza ntabirenze.nabatarabo

Alias yanditse ku itariki ya: 9-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka