Akazi akorera mu cyaro kamuha menshi kurusha ako mu mujyi

Ntawiheba Jean Baptiste utuye mu Murenge wa Rukomo, mu Karere ka Nyagatare aratangaza ko atigeze yicuza kuba yarimutse mu mujyi wa Nyagatare yakoreragamo ubucuruzi bwa butiki agasubira muri centre ya Rukomo ifatwa nk’aho ari icyaro kuko ngo umurimo wo gusudira ahakorera umuha umusaruro ukubye kabiri uwo yakuraga mu bucuruzi.

Ntawiheba akora akazi ko gusudira ibyuma byacitse akanakora inzugi n’amadirishya mu byuma (métalique) ndetse akanakora Imbabura. Avuga ko uyu muriro wamufashije byinshi kuko watumye yihangira umurimo akaba yarahaye n’abandi akazi.

Ubwo twamusangaga aho akorera imirimo ye twamusanganye abakozi babiri yahaye akazi ndetse anavuga ko ubu ageze ku rwego rwo kubyigisha abandi binyujijwe mu mushinga wa PPMR, umushinga utera inkunga abaturage bihangira imirimo mu byaro ndetse ukanafasha abandi kwiga imyuga.

Ntawiheba avuga ko yunguka cyane kuko iyo ukwezi kutamuhiriye yinjiza amafaranga ibihumbi 200 ku kwezi akuyemo ayo aba yahembye abakozi n’ay’ibikoresho akenera mu kazi ke.

Yagize ati “Dore nk’ubu abaturage b’ino bareza cyane, baba bakeneye rero inzu zisukuye akaba ari yo mpamvu ku mwero abenshi usanga baza gukoresha inzugi za metalique. Bituma rero mbona amafaranga menshi muri aka kazi.”

Mu bucuruzi bwa butiki, Ntawiheba avuga ko yungukaga amafaranga ibihumbi ijana mu kwezi kandi rimwe na rimwe agahomba bitewe n’uko hari ubwo yasangaga bimwe mu bicuruzwa byangiritse.

Uyu mugabo ageze kuri uru rwego abikesheje umuriro w’amashanyarazi bamaranye igihe kingana n’umwaka n’igice. Avuga ko icyaro gifite umuriro uyo uzi gutekereza neza kikugirira akamaro kurusha umujyi.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka