Akarere ka Muhanga kiyemeje kudahisha ubukene bwako

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye kugaragariza inzego zibakuriye ikibazo cy’ubukene bw’abatuye aka karere kugirango zibashe kubibafashamo.

Gahunda y’ubudehe ishyira abaturage mu byiciro by’ubukire yerekanye ko mu karere ka Muhanga harimo abakene benshi ugereranyije n’abyo ubuyobozi bwakekaga bituma amafaranga yari yaragenewe inkunga y’ingoboka aba make.

Iki kibazo cyatewe nuko ubuyobozi bw’aka karere bwarangije gutegura no gutora ingengo y’imari yako y’uyu mwaka kandi katararangiza ibarura ribirebana n’ubudehe; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’aka karere, Yvonne Mutakwasuku.

Urugero: Mu murenge wa Nyarusange bibwiraga ko bafite imiryango 75 y’abakene ariko raporo yerekanye ko abakene ari 150.

Mutakwasuku akomeza avuga ko batazareka kwerekana ko aba bakene bahari nk’uko bigaragazwa na raporo z’ubudehe, kandi ngo bazirinda kubahuza cyane n’ingengo y’imari.

Ati: “ntituzavuga ngo ubwo dufite miliyoni 30 zo gutangaho inkunga y’ingoboka mu mwaka ngo tugomba kugabanya abantu kugeza duhuje n’amafaranga.

Ntabwo turi buvuge ngo bamwe turabahishe ahubwo turerekana uko ikibazo gihagaze kugira ngo inzego zidukuriye zibe zadufasha gushaka igisubizo gikwiye”.

Uyu muyobozi w’aka karere avuga ko bafite icyizere ko iki kibazo kidakomeye cyane kuko ngo cyamaze kugaragara.

Nko mu murenge wa Nyarusange bari bafite miliyoni 30 y’inkunga y’ingoboka izatangwa umwaka wose ngo baraba batangiye baha abakane bose uko ari 150 bakoresheje aya mafaraga gusa.

Nibagera mu kwezi kwa mbere aho baba bamerewe gusubiramo ingengo y’imari niho bazongera kubisubiramo barebe amafaranga aburaho n’uko yaboneka kugira ngo yongerweho.

Imirenge nka Muhanga, Rugendabari, Kabacuzi, Rongi, Nyabinoni, na Kiyumba nayo irimo abakene bafashwa na gahunda ya VUP. Iyi mirenge yose igararaza ikibazo cy’uko ingengo y’imari batoye itari guhura n’abakene basohowe na raporo z’ubudehe.

Akarere ka Muhanga kandi gafite n’ikibazo cy’ingengo y’imari, aho kuri ubu bahagaze ku gipimo cya 9,2% y’igihembwe cya mbere, ibi ngo bikaba byaratewe n’uko amafaranga bari basabye yaje atinze kuko ngo yaje tariki 25/09/2012 kandi baragombaga kuba barayabonye mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi.

Mutakwasuku avuga ko nubwo aya mafaranga yatinze batigeze bicara kuko ngo mu gihe bari bayategereje bagiye muri gahunda yo gutanga amasoko.

Akarere ka Muhanga kaza mu myanya iya mbere mu turere dukennye kurusha utundi; nk’uko bigaragazwa na minisiteri y’igenamigambi (MINECOFIN).

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ikigaragara cyo ni uko habaho ukwihagararaho kudafite aaho gushingiye.ko byari byaremejwe se ko nta mukene uba i muhanga none bite!ubu se abanyeshuri yimishije inguzanyo ya sfar muri 2011 ngo barifashije noneho azayibahesha ?

twagirayezu diogene yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

oya Mutakwasuku arasobanutse da niba yanze gutekinika nk’uko tubibona ahandi, ahubwo MINALOC ijye irebera abayobozi babo ku byo batangaza mu binyamakuru kuko niho umenyera umuntu. That’s nice Mutakwasuku....

ok yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Noneho ya ndwara yo "gutekinika" imibare yaba igiye gucika se wa? Byaba ari mahire... n’ubundi ushaka gukira indwara arayirata. Ni byiza kwimenya uko uhagaze, aho guhora wivuga imyato idafashe nka ba bandi, bati: "ko twujuje ibigega se, harya inzara izaca he?" uko byagenze ntawe utabizi... N’abandi bayobozi nibarebereho...

fruziga yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Erega abanyarwanda turakennye muri rusange uretse ko rapport nyinshi ziba zitechnitse

Issa yanditse ku itariki ya: 1-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka