Airbus 330-300 "Umurage" indi ndege nshya ya RwandAir yageze i Kigali (Amafoto)

Indege nini yo mu bwoko bwa Airbus 330-300 y’ikompanyi nyarwanda itwara abagenzi mu ndege RwandAir, yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 01 Ukuboza 2016.

Ubumwe ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 274
Ubumwe ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 274

Iyi ndege yiswe “Umurage” yageze mu Rwanda iturutse i Toulouse mu Bufaransa, aho yakorewe.

“Umurage” ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 274. Ni yo ya mbere ingana gutyo igeze muri Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi Airbus yiyongereye ku yindi Airbus 330-200 yitwa “Ubumwe”, RwandAir yazanye mu kwezi kwa Nzeli 2016. Mu Gushyingo nabwo RwandAir yazanye indi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 yiswe “Kalisimbi”.

RwandAir kuri ubu igize indege 11. Mu mezi atanu ari imbere izazana indi bityo zibe 12.

Izi ndege RwandAir iri kuzana zizayifasha mu mu kwagura ingendo kuko ngo iteganya no kujya ikorera ingendo mu Burayi no muri Amerika.

Indi ndege nini ya RwandAir yitwa Umurage ubwo yageraga ku kibuga cy'ingege i Kanombe
Indi ndege nini ya RwandAir yitwa Umurage ubwo yageraga ku kibuga cy’ingege i Kanombe

Kuri ubu RwandAir ikorera ingendo ahantu 19 harimo Cotonou muri Benin, Abidjan muri Ivory Coast, Nairobi, Entebbe, Mombasa, Bujumbura, Lusaka, Juba, Douala, Dar es Salaam.

Hiyongeraho Kilimanjaro, Cotonou, Johannesburg, Dubai, Lagos, Libreville na Brazzaville. Irateganya kandi gukorera ingendo i Harare muri Zimbabwe n’i Mumbai mu Buhinde.

Abantu batandukanye bari bagiye kwakira Umurage
Abantu batandukanye bari bagiye kwakira Umurage

RwandAir irateganya kongera abagenzi itwara kuburyo bazagera kuri miliyoni eshatu mu myaka itanu iri imbere, bavuye ku bihumbi 500 itwara ubu.

Andi mafoto

Ubwo Airbus "Umurage" yageraga i Kanombe

Imbere mu "Umurage"

Amafoto: Batamuriza Natasha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rwanda dukunda komeza utere imbere tuzaguhora inyuma

mugisha yanditse ku itariki ya: 2-12-2016  →  Musubize

Haribintu nibaza bikanyobera hariho ababonaga
icyo tugezehocyose bakavugango namabuye du
sahura none baracecetse

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 2-12-2016  →  Musubize

Ndi Umurundi. Ndababazwa n’ingene Uburundi bwacu burangwa n’indyane bukaguma busubira inyuma mu bijanye n’iterambere, mu gihe ibindi bihugu vy’akarere, na canecane Urwanda, biguma bitera imbere ku murindi munini.

mutobo Gérard yanditse ku itariki ya: 2-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka