Agatama gake amata menshi – Minisitiri Shyaka abwira abatuye i Nyamagabe

Mu ruzinduko rw’akazi Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yakoreraga mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa mbere tariki 25 Werurwe 2019, yasabye abaturage b’aka karere kuzamura urwego rw’imirire bagira umuco wo kunywa amata bagabanya kunywa inzoga.

Minisitiri Prof. Shyaka aganiriza abatuye Umurenge wa Musange
Minisitiri Prof. Shyaka aganiriza abatuye Umurenge wa Musange

Minisitiri Shyaka yasabye kandi abatuye Umurenge wa Musange kureba imbere, guharanira iterambere no kwikura mu bukene.

Yagize ati "Nyamagabe ni nziza nta kuntu mutatera imbere kereka abantu badakora cyangwa badakorana. Leta yiteguye kubafasha ariko namwe mugomba gushyiraho akanyu mugasezera ku bukene aho gusezerana nabwo. Muvane amaboko mu mifuka mukore cyane, mwoye guhugira mu kuburana urwa ndanze n’amatiku."

Minisitiri Shyaka kandi yabashishikarije kujya bibuka kwizigama ndetse no kugabanya inzoga bakongera ahubwo amata mu ngo zabo “agatama gake amata menshi”, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.

Ku mutekano, Minisitiri Shyaka ati "Umutekano wanyu urarinzwe nimutuze, ibihuha mwumva ku maradiyo ntimubihe amatwi ni ibishaka kubatesha umwanya ngo muteshuke ku murava wo guharanira iterambere ryanyu. Kandi namwe mugire uruhare mu kuwusigasira."

Aha, abaturage bari bamutegereje ngo bamubaze ibibazo bari benshi, yakira bimwe muri byo ndetse anatanga umurongo w’uko abayobozi b’inzego z’ibanze bakwegera abaturage bakaba bakemura ibibazo byinshi bafite mu gihe kitarenze amezi abiri.

Minisitiri Shyaka yasabye abaturage kurushaho gutekereza ku iterambere ryabo kuruta gushyira umwanya munini mu gutekereza ku bibazo bafite no guhora mu manza.

Kuva ku itariki ya 27 Gashyantare 2019, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buri gukorera mu Karere ka Nyamagabe bukemura ibibazo by’abaturage, bunagafasha mu iterambere.

Abaturage bakaba bemereye Minisitiri ko bagiye gukoresha inama, inteko, n’izindi gahunda zibahuza bagashaka ibisubizo by’uko barushaho gutera imbere, aho guhuzwa no kuganira ibibazo.

Kamanzi Venuste: MINALOC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka