Agatabo k’Ingengo y’Imari karerekana ibyakuriweho amahoro muri 2023-2024

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) iherutse gusohora agatabo gasobanurira abaturage ibijyanye n’Ingengo y’Imari y’Umwaka wa 2023/2024, harimo igice kigaragaza ibicuruzwa byakuriweho amahoro ya gasutamo, byiganjemo ibifasha mu kurengera ibidukikije.

Ingengo y’Imari y’Umwaka wa 2023/2024 irangana na miliyari ibihumbi bitanu na 30 hamwe na miliyoni zirenga 100, ikaba ahanini izita ku kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19, kwirinda no kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, hamwe no kuzamura imibereho.

Politiki y’Imisoro y’uyu mwaka yateganyije kuvanaho imisoro ya gasutamo ku modoka na moto zikoreshwa n’amashanyarazi cyangwa iziyafatanya n’ibikomoka kuri peteroli, muri gahunda yo kugabanya iyoherezwa mu kirere ry’imyuka yangiza.

Ibindi byasonewe imisoro ya gasutamo ni ibikoreshwa mu bwubatsi no mu nganda, muri gahunda yo kuzahura ubukungu yiswe ’Manufacture and Build to Recover Program’.

Umuceri utumizwa mu mahanga uzishyura amahoro ya gasutamo angana na 45% cyangwa amadolari ya Amerika 345 kuri toni aho kwishyura 75% mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Isukari izishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 25% aho kwishyura 100% cyangwa amadolari ya Amerika 460 kuri toni, amavuta yo guteka na yo azishyura umusoro wa 25% aho kuba 35%.

Ibitumizwa hanze bicururizwa mu iguriro ryagenewe abakora mu nzego z’umutekano (Army Shop) nta mahoro ya gasutamo byishyurirwa aho kwishyura 25% nk’uko byari bisanzwe mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ibindi byakuriweho amahoro ya gasutamo ni imashini zikora imihanda, imodoka zitwara imizigo ku bushobozi burengeje toni 5, izitwara abagenzi 50 icyarimwe cyangwa barenzeho, ndetse n’imashini nini n’ibikoreshwa by’ibanze mu budozi bw’imyenda n’inkweto.

Ibindi bidatangirwa amahoro ya gasutamo ni ibikoresho by’itumanaho, ibicuruzwa biri ku rutonde rw’ibikoresho by’ibanze bikoreshwa mu nganda(raw materials), hamwe n’ibyifashishwa mu guhererekanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Icyakora hari ibyakomeje kongererwa amahoro ya gasutamo birimo imyenda n’inkweto bya caguwa, inzugi, amadirishya, amatibe y’ibyuma, ingorofani n’amasakoshi akoze muri pulasitiki cyangwa mu myenda biva hanze, mu rwego rwo kurengera inganda z’imbere mu Gihugu zikora ibimeze nkabyo.

Ubwo yatangizaga gahunda yo gutanga utu dutabo dusobanurira abaturage ibijyanye n’Ingengo y’Imari ndetse n’Igenamigambi, ku biro by’Umujyi wa Kigali tariki 6 Nzeri 2023, Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana yabashimiye uburyo babigizemo uruhare.

Yakomeje agira ati "Ndahamagarira abaturage bose kwifashisha amahuriro yabo, bakazagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’Ingengo y’Imari no gukurikirana uko imishinga yateganyijwe ikorwa."

Utwo dutabo tugaragaza imishinga n’ibikorwa bizakenera Ingengo y’Imari y’uyu mwaka turimo gutangwa na MINECOFIN ifatanyije n’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (CLADHO).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka