Afurika y’Epfo: Perezida Kagame yitabiriye inama y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Cape Town muri Afurika y’Epfo, aho yitabiriye inama y’Umuryango Mpuzamahanga w’Abayobozi b’ibigo by’imari bakiri bato (Young Presidents Organisation - YPO EDGE).

Iyi nama iba buri mwaka, imigabane y’isi ikagenda isimburanwa kuyakira. Ni inama ihuriza hamwe ababarirwa mu bihumbi bibiri na magana atanu (2,500) bakungurana ibitekerezo ku bibazo biri mu ishoramari, politiki, siyansi, ikoranabuhanga n’ibikorwa byo gufasha abababaye.

Muri iyi nama iba kuri uyu wa gatatu tariki 06 Werurwe 2019, Perezida Kagame ni umwe mu batanga ikiganiro kiza kuba kiyobowe na McKeel Hagerty wahoze ayobora uwo muryango wa YPO.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame asangira ku meza na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.

Iyo nama y’iminsi ibiri iribanda ku guha amahirwe, ubufasha ndetse n’ibitekerezo abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato kugira ngo barusheho guhanga udushya no guteza imbere ibyo bakora.

Umuryango Mpuzamahanga w’Abayobozi b’ibigo by’imari bakiri bato ufite abanyamuryango basaga 2,400 mu bihugu bisaga 130.

Mu mpera z'umwaka ushize, bamwe mu bagize umuryango YPO bagiriye uruzinduko i Kigali bakirwa na Perezida Kagame
Mu mpera z’umwaka ushize, bamwe mu bagize umuryango YPO bagiriye uruzinduko i Kigali bakirwa na Perezida Kagame

Perezida Kagame yakiriye mu bihe bitandukanye intumwa z’uwo muryango, anitabira inama zawo zagiye zibera hirya no hino ku isi.

Muri Werurwe mu mwaka wa 2003, uwo muryango wahaye Perezida Kagame igihembo cy’umuyobozi mwiza (The Global Leadership Award).

Mu Ugushyingo 2018, abanyamuryango 80 b’iryo huriro ry’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato (YPO) bagiriye uruzinduko mu Rwanda bakirwa na Perezida Kagame, bagirana n’ibiganiro.

Barimo abaturutse mu bihugu by’u Bubiligi, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Monaco, Luxembourg, Libani, u Bwongereza, Kenya, Rwanda, Uganda, Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Sudani y’Amajyepfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka