Abize VTC Hindiro biyemeje kudaheranwa n’ubushomeri

Urubyiruko rwize ubumenyi ngiro muri VTC Hindiro mu karere ka Ngororero rwatangiye gahunda yo kwihangira imirimo ishingiye kuri made in Rwanda.

Bihangiye imirimo aho guhora bicaye
Bihangiye imirimo aho guhora bicaye

Bamwe muri urwo rubyiruko batunganya ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, aho bakora imitobe (jus) itandukanye, imigati, foromage, yawurute n’amandazi.

Abandi bakora ibikomoka kumpu nk’inkweto, imikandara n’ibindi bikoresho.

Ntirivamunda Venuste ukora ibikomoka kumpu ati “Nari inzererezi ntacyo nzi gukora ariko aho abagiraneza bafatanyije n’akarere banshyiriye mwishuli nifatanyije n’abandi ubu tugeze kure twiteza imbere”.

Mugenzi we Sindayigaya Jean Paul na we utunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi asanga ngo guteza imbere made in Rwanda ari ukwitura igihugu ineza cyabagiriye gishyiraho amashuri.

Agira ati “ubu tugura amata n’imbuto zitandukanye mu baturage nabo bakabona isoko ry’umusaruro wabo kandi ibyo dukora nibo bongera bakabigura.

Dusanga ari ukwitura igihugu kuko bituzamura kandi bikanafasha abaturage”.

Uretse urwo rubyiruko rwibumbiye muri koperative, hari na bagenzi babo bikorera ku giti cyabo, abandi bakaba barabonye akazi ahandi.

Abo bakorera muri koperative bagera kuri 40 bavuga ko byibura buri wese yinjiza amafaranga ri hagati y’ibihumbi 60 n’100 ku kwezi.

Uru rubyiruko rukaba rufite intego yo kuzakora koperative imwe ihuriweho n’abize kuri VTC Hindiro bose.

Ibyo bakora babikura mu bihingwa biva mu baturage
Ibyo bakora babikura mu bihingwa biva mu baturage

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko Mwesigwa Robert ashimira urwo rubyiruko agasaba n’abandi kurwigiraho.

Ati “aba bo mu ngororero bigaragara ko bamenye amahirwe bafite bakaba baratangiye kuyabyaza umusaruro. Ndasaba n’abo mu tundi turere kubigiraho maze bakiteza imbere”.

Ibikorwa n’uru rubyiruko ngo birakunzwe kwisoko ugereranyije n’ibihasanzwe bikomoka ahandi.

Gusa ngo baracyafite imbogamizi zo kutagira imashini zihagije ngo bongere ibyo bakora ubu barimo gushakira icyemezo cy’ubuziranenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka