Abitwaga ‘abanyonzi’ bamenye icyo bisobanura bahita basezerera iryo zina

Abatwara abantu n’ibintu ku magare mu karere ka Musanze, banze izina basanganwe ry “abanyonzi” biyita abashoferi b’amagare.

Ngo bishimiye kwitwa abashoferi aho kwitwa abanyonzi
Ngo bishimiye kwitwa abashoferi aho kwitwa abanyonzi

Ni nyuma yuko ngo bajyaga baryitwa bakanaryishimira ariko batazi igisobanura cyaryo. Nyuma yo kumenya icyo risobanura bahise baryanga ndetse basaba kutazongera kuryitwa guhera mu mwaka wa 2019, kubera igisobanuri kibi barisanganye.

Umwe muri bo witwa Ruhumuriza Faustin ati “twiswe abanyonzi kuva kera, ntitwari twakamenye ko kunyonga ari nko kwica n’ibindi bijyanye na byo, guhera uyu mwaka wa 2019 twamaganye umuntu wongera kutwita abanyonzi, ni ukuduharabika, twamaze kwemeza ko turi abashoferi b’amagare”.

Nshimiyimana Innocent ati“twamenye neza ko kunyonga ari uguhotora, ari ukwica, kera umuntu yabaga yabuze bati bamunyonze, turi abashoferi b’amagare kuko dutwara abantu n’ibintu kandi tukabatwara neza, ntabwo tuba tugiye kubanyonga”.

Abo basore bavuga ko, mu cyerekezo igihugu kiganamo badakwiye kwitwa abanyonzi, ngo batangiranye n’umwaka wa 2019 bafite inyito nshya y’abashoferi b’amagare aho biteguye kwinjira muri vision 2020 bariteje imbere.

Abatwara abantu n'ibintu ku magare mu karere ka Musanze ntibashaka kongera kwitwa abanyonzi
Abatwara abantu n’ibintu ku magare mu karere ka Musanze ntibashaka kongera kwitwa abanyonzi

Twambazimana Eric agira ati“twari abanyonzi muri 2018 tutazi icyo gukora, harabura umwaka ngo twinjire vision 2020, twarahuguwe tuzi akazi kacu, kunyonga twamenye icyo bivuze, mbega ijambo ribi! Kutwita abicanyi koko,n’uburyo twitabira gahunda za Leta? Oya turabyamaganye turashaka kwinjira muri 2020 tumeze neza”.

Abakora ingendo bifashishije amagare nabo baremeranya n’abo bahoze ku izina ry’abanyonzi ku gitekerezo bagize cyo kwanga iyo nyito.

Ernest Sagaga ati “izina kunyonga mu giswayire risobanura kuniga cyangwa guhotora, ndabashyikikiye iryo zina baryange bitwe abashoferi, ni izina rigayitse cyane, nkatwe tuzi akamaro batumariye biratubabaza”.

Nyirasafari Odette ati“twe tumenyereye kubita abanyonzi, ariko nibo bazi ububi bwaryo, niba barihinduye reka twubahirize uburenganzira bwabo tubite uko babyifuza”.

Ngayaberura Casmir, umuyobozi wa koperative CEVEMU yabakora umurimo wo gutwara amagare mu karere ka Musanze aramenyesha abantu ko inyito isanzwe y’abanyonzi yahindutse abashoferi b’amagare birinda gupfobya abakora uwo mwuga.

Ati“abantu mu itangazamakuru bakunze kubita abanyonzi, ariko turabamenyesha ko iyo nyito twayanze, ubu ni abashoferi b’amagare,abanyonzi ni izina ripfobya,kandi systeme yo kunyonga mu Rwanda ntibaho n’igihano cy’urupfu cyavuyeho, ntabwo ari twe twasigarana iyo nyito mu Rwanda nta hantu banyonga”.

Ngayaberura yavuze ko inyito nshya yatangiranye n’imikorere mishya aho abanyonzi bagera kuri 50%, bamaze guhabwa amahugurwa y’uburyo bashobora kwitwara neza mu muhanda, 30% bakaba basanzwe bazi amategeko y’umuhanda mu gihe 20% batarahugurwa nabo bagiye guhugurwa mu kurushaho kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Mu karere ka Musanze, abashoferi b’amagare bakora mu buryo bwemewe ni 1001 bibumbiye muri koperative CEVEMU.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka