Abikorera b’i Kayonza biyemeje gushinga uruganda rw’imyenda
Mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, abikorera bo mu Karere ka Kayonza biyemeje gutangiza uruganda ruzakora imyenda.

Uko ari 40, biganjemo abadozi bakorera mu gakiriro ka Kayonza, babitangaje nyuma yo gusura inganda zikora imyenda za UTEXRWA na C&H Garment, tariki ya 23 Ugushyingo 2016.
Bavuga ko igitekerezo cy’uruganda bari bagisanganywe. Akaba ariyo mpamvu bakoze urugendoshuri, nk’uko Safari Steven, umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera(PSF) mu karere ka Kayonza abyemeza.
Agira ati “Twari dufite abadozi benshi bari mu makoperative matoya atandukanye. Nyuma twumvikana ko bagiye gushyiraho koperative imwe bahuriyemo bityo bikaba byaborohera gushinga uruganda kuko igitekerezo cyari gihari.”
Avuga ko guhera mu mwaka wa 2017 ibikorwa by’ibanze bizatangira, birimo guhura n’ibigo by’imari no gushaka aho uruganda ruzubakwa.

Tumwesigye Fred, umwe mu badozi b’i Kayonza basuye izi nganda, avuga ko bahakuye ubumenyi bw’ingenzi.
Agira ati “Kuba twaturutse iriya tukaza hano gusura uruganda ni ukugira ngo tugire igitekerezo ku bijyanye no gushinga uruganda noneho nitumara kwihuza neza, dukoresheje n’ubumenyi dukuye hano dushinge urwacu.”
Mukayezu Odette avuga ko izo nganda zikomeye basuze zaberetse ko ari ngombwa gukoresha imashini z’ikoranabuhanga.
Agira ati “Turacyakoresha imashini nto za ‘Singer’ mu gihe hano bafite izikora ibintu birimo ubuhanga butandukanye.
Iwacu tujya gukata umwenda tugakoresha umukasi ariko hano bakoresha ibyuma by’ikoranabuhanaga, mbese biratandukanye cyane.”
Yongeraho ko icyifuzo bafite ari ukubona amahugurwa ajyanye no gukoresha ibikoresho bigezweho ku buryo umwenda uzaturuka i Kayonza uzaba udatandukanye n’uwo mu ruganda rwa C&H Garment.

Uwibambe Consolée, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko nyuma y’uru rugendoshuri bagiye kuvugana n’abafatanyabikorwa.
Agira ati “Intambwe ikurikiyeho ni ukureba uko aba badozi bakongererwa ubumenyi ku bufatanye na C&H Garment n’Ikigo cy’Ikigihugu cyita ku myuga n’ubumenyingiro (WDA).
Hazakurikiraho kugirana amasezerano y’imikoranire n’uru ruganda binyuze muri gahunda za Leta.”

Aba badozi basuye izi nganda nyuma yo gusurwa na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, muri gahunda ya ‘NEP Kora Wigire’ igamije gukangurira abantu kwihangira umurimo.
Ohereza igitekerezo
|