Abatuye "Nzahaha" ngo ntibagitungwa no kujya guhaha
Abaturage bo mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi bavuga ko Nzahaha yubu itandukanye n’iyo hambere kuko basigaye beza bagasagurira n’isoko.

Abatuye uyu murenge batangaje ibyo ubwo bishimiraga ibyagezweho muri uyu murenge kuko wanabaye uwa mbere mu mihigo ya 2015-2016, mu mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi.
Izina Nzahaha rikomoka ku kuba uyu musozi utarezaga, bigatuma abawutuye bajya guhahira ibibatunga ahandi.
Abahatuye bavuga ko nyuma yo kubona ko iterambere rigenda ribageraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, byatumye bahagurukira gushaka ikibakura mu bukene bibanze ku buhinzi; nkuko uwitwa Harerimana Yohana abisobanura.
Agira ati "Abavaga guhaha mu kibaya cya Bugarama bageraga hariya hepfo bakabanza bakaruhuka bakavuga ngo tuzahaha tugeze ryari ?
Ni ukuvuga ko twari turambiwe guhaha, none ubu kubera iterambere tweza Ibigori, ibitoki, ibijumba, tukagemurira Kigali, Congo, Bujumbura na Kamembe."

Mugenzi we witwa Kayizere Ernest avuga ko mbere yahingaga mu kajagari akabona umusaruro muke cyane bigatuma batihaza.
Agira ati "Nabonaga umusaruro muke cyane kuri hegitari, nahingaga nashoboraga gusaruraho ibiro 50 gusa by’ibigori.
Ariko kuva aho Leta itangiriye kudukangurira gukoresha ifumbire mvaruganda kuri hegitari nshobora gusarura toni ebyiri z’ibigori."

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Nzahaha, Ingabire nawe avuga ko byari bigoranye ko umuturage wa Nzahaha yagira icyo yigezaho.
Ariko kubera ubufatanye bw’inzego zose no guhindura imyumvire y’abaturage, ubu uyu murenge ni umwe mu mirenge yera cyane imyaka myinshi mu Karere ka Rusizi.
Agira ati "Nzahaha y’uyu munsi itandukanye n’iya kera kuko n’iryo zina ngo ryakomotse ku kuba abaturage barajyaga guhahira ahandi.
Nta kintu bakoreraga mu murenge wabo ngo kigende. Impamvu yaduteye kwishimira ibyo twagezeho nuko ubu umuturage wa Nzahaha ariwe ugemurira amasoko."

Ubu umurenge wa Nzahaha beza toni zigera kuri eshatu z’ibigori kuri hegitari , bakeza toni hagati y’imwe n’ebyiri z’ibishyimbo, imyumbati bakeza toni 30. Ibitoki byo ngo basigaye beza igitoki gipima ibiro 124.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|