Abatuye Bweyeye bagiye kubakirwa umuyoboro w’amazi wa miliyoni 150

Mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi hatangiye kubakwa umuyoboro w’amazi ungana n’ibilometero icumi by’uburebure uje gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi cyari kibangamiye abaturage 9,000 babarirwa mu ngo 260 bo mu tugari dutatu kuri dutanu tugize uyu murenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Bweyeye Habimana Emmanuel
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye Habimana Emmanuel

Ni umuyoboro uzageza amazi meza ku batuye utugari twa Nyamuzi, Kiyabo na Gikungu, dutatu muri dutanu turi muri uyu murenge. Abatuye utu tugari bavuga ko kuhabona amazi meza byari ingume bitewe n’uko amatiyo yabahaga amazi ashaje kandi ari na makeya yewe ndetse ngo yanatangaga amazi mabi abateza uburwayi bw’inzoka n’indwara zo mu kanywa.

Niyitegeka Vestine ati ”Aho tuvoma ni kure cyane dukoresha isaha ngo tuhagere. Twari dukeneye kubona amazi meza nk’abandi hari igihe turwara inzoka za amibe, ugasanga umuntu yatubye inda kubera kunywa amazi mabi, amenyo nayo dukunda kuyarwara ugasanga yarandukiye rimwe kubera amazi mabi.”

Company yitwa ECOEF Ltd izubaka uyu muyoboro imaze kuwutangiza ku mugaragaro,a ba baturage bahise bagaragaza amarangamutima yabo y’uburyo bishimiye kuzagezwaho aya mazi dore ko bahise bemererwamo n’akazi.

Bitwayiki Yohani ati ”Ndabone Leta y’ubumwe itwitayeho abaturage ba Bweyeye tubyakiriye neza kuba bagiye kuduha amazi meza duhite dutandukana n’ikibazo cy’indwara zaterwaga n’amazi mabi.”

Kugeza ubu,akagari kamwe ka Kiyabo ni ko gusa kari gafite amazi nayo kandi adahagije.Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye Habimana Emmanuel yavuze ko mu gihe bakiri kwishakamo ibisubizo ngo bose abagereho,bashishikariza abaturage n’ibigo binyuranye gufata amazi y’imvura akajya akoreshwa no mu bindi.

Ati ”Ubu turi mu bukangurambaga ku bigo by’amashuri, insengero n’ abikorera ku buryo bagura ibigega byo gufata amazi y’imvura akajya abafasha gukora isuku rusange noneho uyu muyoboro ukajya utanga amazi yo kunywa n’ahandi hakenewe isuku y’ikirenga. Ikindi turakomeza dukomange mu baterankunga batandukanye, amasoko ari mu masambu yabo aturuka mu ishyamba rya nyungwe arusheho gutungwanywa bityo agere ku baturage bose.”

Biteganyijwe ko ibi bilometero 10 by’ uyu muyoboro w’amazi bizaba byuzuye neza bitarenze tariki ya 21 Nzeri uyu mwaka wa 2019 ukazuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 155 atanzwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF.

Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko utundi tugari twa Rasano na Murwa ari two tuzakurikiraho mu guhabwa amazi meza.

Bweyeye ni umwe mu mirenge ikigaragaramo ibibazo bituruka ku bikorwa- remezo bidahagije icyakora bigaragara ko biri mu nzira zo gukemuka dore ko nk’ubu igice kinini cyabonye amashanyarazi, n’umuhanda ujyayo uri gukorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka