Abasigajwe inyuma n’amateka bagiye gusezerera umuco wo guhora bafashwa

Mu karere ka Rubavu, umuryango w’urubyiruko mu iterambere (YADE) wahagurukiye gufasha abana bata ishuri, hibandwa ku bana b’abasigajwe inyuma n’amateka, ari nako barandura umuco wo gutegereza ubufasha bihoraho, wakunze kuranga abasigajwe inyuma n’amateka.

abaturage bahejejwe inyuma n'amateka ngo bagiye gusezerera umuco wo gutegereza ubufasha iteka
abaturage bahejejwe inyuma n’amateka ngo bagiye gusezerera umuco wo gutegereza ubufasha iteka

Youth in action for development “YADE” umuryango w’urubyiruko ukorera mu mirenge itatu mu karere ka Rubavu wibanda ku bikorwa byo guteza abasigajwe inyuma n’amateka, gusubiza mu ishuri abana barivuyemo hamwe.

Kuva 2014 YADE imaze gusubiza mu ishuri abana 85, harimo 15 bashoboye gukomeza mu mashuri yisumbuye.

Hakuzweyezu Elisée uyobora YADE avuga ko bashyize imbaraga mu gufasha abasigajwe inyuma n’amateka kuko harimo abafite imyumvire yo gufashwa ndetse bakabitoza n’abana aho kubatoza kwiga, gukora no kwigira.

“U Rwanda turimo nurwo kugira agaciro no kwigira, ariko twasanze abasiganjwe inyuma n’amategka bo badahinduka, abana bata ishuri bakajya gusabiriza, imibereho idahinduka twifuza kubegera ngo turebe icyo twabafasha.”

Akomeza avuga ko nyuma yo gusubiza abana mu ishuri ndetse bagatangiza n’ishuri ryitwa Malaika St Michel bashyiramo abana b’abasigajwe inyuma n’amateka, bakomeje ibiganiro byo kumenya uko bafasha abantu bakuru mu guhinduka.

ikibazo cy'amazi cyaragabanutse
ikibazo cy’amazi cyaragabanutse

“Twasanze bigoye guhindura imyumvire y’abantu bakuru kuko bakuze batungwa; guhiga no gusabiza ariko urubyiruko rwo turarufasha kwiga no gukora birashoboka guhinduka. Ikindi twakoze ni uko twabagize inshuti zacu, batubwira icyo bakeneye natwe icyo tubasaba bakacyumva. Ubu abana ntibagita ishuri kuko bakora ibyo tubasaba ibibananiye bakabitubwira.”

Imiryango 50 igizwe n’abantu 200 ubu ifashwa mu buryo butandukanye harimo kwegerezwa ibigega by’amazi meza ku bufatanye n’umuterankunga Jannine frond uba mu Budage naho ku bufatanye n’itsinda Iriba - Brunnen bagiye kubaka ishuri rya miliyoni 180 rizafasha abana b’abatishoboye kwiga no gusubiza mu ishuri abarivuyemo.

Mu mirenge ya Cyanzarwe, Gisenyi na Rubavu aho YADE ikorera ibikorwa batangaza ko yabafashije kugira imibereho myiza.

Mukeshimana utuye mu kagari ka Busigari avuga ko bashimira uyu muryango wabegereye ndetse ugashobora kumenya icyo bakeneye.

Agira ati “Bababaye inshuti zacu, batwisangamo kandi inama baduha ziradufasha. nkanjye icyo bakoze namaze kumva ni akamaro k’isuku no kohereza abana ku ishuri, dufatanya kurera badufasha kubona ibikoresho by’abana natwe tukamenya abana kandi tukabashishikariza kujya kwiga, mu gihe mbere barivagamo tukumva ntacyo bitubwiye.”

mu ishuri bashinze bashyiramo abana babatishoboye n'abasigajwe inyuma n'amateka
mu ishuri bashinze bashyiramo abana babatishoboye n’abasigajwe inyuma n’amateka

Zaninka ufite imyaka 42 avuga ko umuryango wa YADE wababereye umubyeyi.

“Twari twarabuze amazi, isuku aho dutuye, haba ku mibiri n’ibyo twambara ntayo, abasanzwe batubona bakatunena ngo turi abatwa, ariko ubu turacyeye n’abana bajya ku ishuri bakeye n’abandi bana ntibabaseka. Ntitwabona uko dushima uyu muryango.”

Uwimana we avuga ko gukura ubwisungane mu kwivuza akiri ikibazo gikomeye barwara bagahera mu nzu.

“Aba bantu baradufashije kuko ntabushobozi twari dufite bwo kwigurira mutuweli, bararwaraga bakaryama mu muhanda, ariko ubu umuntu arafatwa akajya kwa muganga. Uyu muryango wabaye inshuti zacu, uratwegera, twabuze amaze igihe kinini isuku irabura batuzanira ibigega, none turakaraba tugacya, turamesa tukagira isuku, abana babonye ibikoresho by’ishuri basubira mu mashuri.

Twabonye byinshi twifuzaga kandi kwifuza ku muntu ntigushira, turasaba ibindi bigega, abantu 400 batuye umudugudu.”

Ishuri rya YADE ubu rifite abana 125 harimo 35 bavutse ku bakobwa batewe inda batabiteganya, hakaba n’abana b’imiryango 20 y’abasigajwe inyuma n’amateka batishoboye bagomba guhabwa amahirwe yo kwiga neza.

Bavuga ko bashaka gukomeza guherekeza urubyiruko bafasha, abatazabasha kujya muri KaminuzA bakigishwa imyuga irimo gutunganya imisatsi n’ubudozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka