Abasenyewe n’ibiza bahawe inzu zihangana n’umutingito

Minisitiri w’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, Seraphine Mukantabana arahamagarira Abanyarwanda kubaka inzu zihangana n’ibiza kuko gutabara ahabaye ibiza bihenda.

Abari barasenyewe n'ibiza bahawe inzu zihangana nabyo. Bahamya ko batazongera kwikanga ibiza
Abari barasenyewe n’ibiza bahawe inzu zihangana nabyo. Bahamya ko batazongera kwikanga ibiza

Yabitangaje ubwo yatahaga inzu umunani zubakiwe abasenyewe n’ibiza bo mu Karere ka Rubavu, ku itariki ya 16 Kanama 2017.

Izo nzu zubatswe n’Inkeragutabara mu mushinga wa Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) itewe inkunga n’Ubuyapani, biciye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Majyambere (UNDP).

Izo nzu uko ari umunani zifite agaciro ka miliyoni 43RWf, zikaba zifite ubushobozi bwo guhangana n’umutingito kuko fondasiyo zazo zashyizwemo ibikoresho bikomeye birimo mabuye.

Inkuta zazo zirimo inkingi zituma inzu idahirima naho ibisenge byazo biraziritse kuburyo bitatwarwa n’umuyaga.

Ni inzu zubatswe hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo (DRC) mu Murenge wa Cyanzarwe hafi y’ibirunga bya Ngiragongo na Nyamuragira bikunze gutera imitingito muri ako gace.

Buri nzu ifite ibyumba bitatu. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko abazihawe buzabaha ibikoresho byo mu nzu, ibigega by’amazi, no kubagezaho amashanyarazi n’amazi meza.

Minisitiri Mukantabana avuga ko amafaranga atangwa mu gutabara ahabaye ibiza ari menshi ngo ni ngombwa ko abantu babyirinda
Minisitiri Mukantabana avuga ko amafaranga atangwa mu gutabara ahabaye ibiza ari menshi ngo ni ngombwa ko abantu babyirinda

Minisitiri Mukantabana avuga ko zubatswe aho kuko bizeye imyubakire kandi zikazajya zireberwaho n’abandi bashaka kubaka kugira ngo birinde kugerwaho n’ibiza.

Ubwo yatahaga izo nzu, yatangaje ko amafaranga u Rwanda rukoresha mu guhangana n’ingaruka z’ibiza yikuba inshuro 100 ugereranije n’ayagakoreshejwe mu byirinda. Niyo mpamvu ngo ibiza bigomba kwirindwa.

Agira ati “Turasaba Abanyarwanda gufata amazi ava ku nzu, gusibura inzira z’amazi muri iki gihe cy’imvura tugiyemo, kuzirika ibisenge aho bitaziritse neza, naho abubaka tubasaba kurebera ku nzu turi kubaka zihangana n’imiyaga n’imitingito.”

Abaturage bahawe inzu, bari barasenyewe n’ibiza batagira aho kuba kuko bari bacumbitse. Uretse izo zubatswe muri Rubavu hari n’inzi nzu umunani zubatswe mu Karere ka Rusizi.

Abahawe inzu bahise bahabwa n'ibikoresho by'ibanze
Abahawe inzu bahise bahabwa n’ibikoresho by’ibanze

Abo baturage bishimira ko noneho babonye inzu zabo bwite kandi zubakanye ubuhanga. Bagahamya ko batazongera kwikanga ibiza.

Mu Karere ka Rubavu habarurwa imiryango 400 ituye mu manegeka. Iyindi 1500 iracyatuye itatanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka