Abasenateri ntibatewe ubwoba n’ak’i ’Muhana kaza imvura ihise’

Inteko Rusange ya Sena isanga inkunga z’amahanga zahagaritswe ntacyo zizatwara u Rwanda, kuko imishinga minini igihugu cyimirije imbere izafasha kuziba icyuho. 

Ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali mu Bugesera kitezweho kwinjiriza igihugu amafaranga menshi
Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu Bugesera kitezweho kwinjiriza igihugu amafaranga menshi

Babivuze ubwo bemezaga ibitekerezo ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta ya 2025/2026 hamwe n’ingamba zo mu gihe giciriritse 2025/2026 -2027/2028, aho batanze ingero z’imishinga ikomeye igihugu kirangamiye.

Urugero, Senateri Bideri John Bonds yagaragaje uburyo ikibuga mpuzamahanga kiri kubakwa mu Bugesera nicyuzura kizinjiriza igihugu amafaranga menshi biturutse ku ngendo ndetse n’ubwikorezi n’ubuhahirane hagati y’ibindi bihugu n’u Rwanda. 

Yagize ati “ Iyi mishanga izatanga akazi ku ngeri zitandukanye turebye nk’igihe ikibuga cy’indege kizaba kimaze kuzura uzasanga mo za resitora, ibiro by’ivunjisha, n’ibindi bikorwa bizaba bigemurwa ku kibuga cy’indege ndetse na RwandAir igakomeza gukorana n’ibindi bihugu.”

Bideri yavuze ko ikibuga cy’indege nikimara kuzura kizaba cyakira abagenzi bageze kuri miliyoni 16 buri mwaka. Aha ni ho yerekana ko n’iyo umugenzi umwe yaba yishyura amadorari 100 ku mwaka bizinjiza miliyari 1 na miliyoni 600 z’amadorari y’America mu gihe cy’umwaka umwe hatarebwe ibindi bikorwa.

Perezida wa Komisiyo y’Iterambere n’Imari, Senateri Nsengiyumva Fulgence, ageza raporo ya komisiyo ikubiyemo umushinga w’ibitekerezo bya sena kuri iyi mbanzirizamushinga yabasobanuriye ko u Rwanda ruzakomeza kwiyubaka ariko rugashyira imbere kugabanya inkunga ruhabwa n’Amahanga.

Ingengo y’imari ya Leta iziyongera igere kuri 7,032,5 frw mu 2025/2026 ivuye kuri 5,816,4 frw mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2024/2025. Aha, 59% by’amafaranga ateganyijwe kwinjira mu ngengo y’imari ya Leta azaturuka mu misoro.

Hagati aho, impano z’amahanga zizagabanuka zigere kuri miliyari 585.2 Frw mu 2025/2026 zivuye kuri miliyari 621.2 Frw mu 2024/2025 

Gusa ku birebana n’inguzanyo z’amahanga Senateri Nsengimana yavuze ko ziziyongeraho miliyari 648.4 kuko zizagera kuri miliyari 2,151.9 Frw mu 2025/2026 zivuye kuri miliyari 1,503.5 Frw mu 2024/2025. 

Ibikwiriye kwitabwaho
Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari isanga mu gutegura umushinga w’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026, hari ibikwiye kwitabwaho kugira ngo bidasubiza inyuma iterambere ry’abaturage.

Senateri Nsenguyumva yagaragaje ko muri 2024, umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku kigero cya 5% kandi muri Gahunda ya Kabiri yo kwihutisha iterambere - NST2 (2024 - 2029) biteganyijwe ko uzazamuka hejuru ya 6% buri mwaka no kwiyongera kuri 50% mu mpera za NST2. Ingengo y’imari igenewe ubuhinzi mu 2025/2026 yagabanutseho miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda, iva kuri miliyari 233 mu 2024/2025 igera kuri miliyari 222 mu 2025/2026.

Aha rero, yavuze ko hakenewe kongerwa ingengo y’imari igenewe ubuhinzi kugira ngo bifashe kugera ku ntego Igihugu cyiyemeje.

Ingeno y’imari kandi ngo ikwiye guteganya amafaranga agenewe kwishyura ibirarane Uturere dufitiye abacuruzi b’inyongeramusaruro kubera ko gutinda kubyishyura bishobora kubangamira imikoreshereze yayo, bikagira ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi muri rusange.

Ikindi kandi, ingengo y’imari igenewe ingufu yagabanutseho miliyari 20.1 z’amafaranga y’u Rwanda, iva kuri miliyari 222 mu 2024/2025 igera kuri miliyari 201.9 mu 2025/2026, nyamara hakenewe amafaranga ahagije kugira ngo igihugu kigere ku ntego yo kugeza amashanyarazi kuri bose.

Ibindi bikwiye kwitabwaho n’Ingengo y’imari igenewe Akarere ka Nyamagabe, Gisagara, Rutsiro, Kamonyi, Karongi n’aka Kayonza mu 2025/2026 yaragabanutse ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye ya buri Karere mu 2024/2025 kandi Ubushakashatsi bwa Karindwi ku Mibereho y’Ingo (EICV7) bwaragaragaje ko utwo Turere tuza mu tw’imbere mu kugira abaturage bakennye kurusha utundi.

Ibindi bikorwa bizongererwa ingengo y’imari birimo igenewe ibikorwa byo guhuriza hamwe inzibutso, ndetse no kubaka no gusana inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
N’ubwo hari ibigikenewe kwitabwaho muri rusange Sena isanga iyi ngengo y’imari yarateguwe ku buryo ijyanye n’icyerekezo igihugu cyiyemeje muri NST2 kandi yasaranganyijwe mu bikorwa bizafasha mu kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka