Abanyeshuri berekanye imishinga myiza bahembwe

Mu irushanwa ngarukamwaka ry’abanyeshuri biga ubumeyi (Sciences), aberekanye imishinga bakoze bifuza ko yazaterwa inkunga igashyirwa mu bikorwa kuko yagirira abantu akamaro.

Aba banyeshuri babitangaje nyuma y’iri rushanwa ryabaye ku ncuro ya 5 kuri uyu wa 11 Werurwe 2016, rikaba ryateguwe n’Ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) ku bifatanye n’Ikigo cy’ubutwererane mpuzamahanga cya Koreya (KOICA), aho bamwe basubizaga ibibazo byanditse, abandi bakerekana imishinga bakoze.

Abanyeshuri bitabiriye irushanwa ari benshi
Abanyeshuri bitabiriye irushanwa ari benshi

Mu bakoze imishinga, itsinda ry’abanyeshuri batatu bo mu ishuri rya Gashora Girls’ Academy ni ryo ryaje ku isonga nyuma yo kwerekana umushinga (Ram Pumps), wo kugeza amazi mu misozi miremire hatiyambajwe ingufu zidasanzwe.

Mutezinka Sandrine Rebecca wo muri iri tsinda yasobanuye akamaro k’uyu mushinga ku gihugu.

Ati “Umushinga wacu uberanye n’imisozi miremire kandi ntuhenze kuko udasaba moteri cyangwa ingufu z’amashanyarazi kugira ngo amazi azamuke, bityo ukaba wagirira akamaro abaturage b’amikoro make bakeneye amazi”.

Abahize abandi bahembwe mudasobwa n'ibindi bihembo binyuranye
Abahize abandi bahembwe mudasobwa n’ibindi bihembo binyuranye

Mutezinka ngo yifuza ko uyu mushinga utarangirira mu guhabwa amanota ya mbere gusa, ahubwo ko wabona inkunga ugashyirwa mu bikorwa.

Itsinda ryaturutse muri Ecole des Sciences de Gisenyi, ryekanye uko bakora umuti wica udukoko turimo ibiheri biba mu buryamo bw’amashuri amwe n’amwe ndetse n’imibu, bifashishije urusenda, amata n’amazi cyane ko imiti isanzwe ngo ihenze.

Umwe muri bo, Hakuzimana Samuel, agaruka ku cyo iri rushanwa rimusigiye, ati “Tubonye ko natwe dushoboye kuvumbura ikintu gifite akamaro kandi twigiye no ku bandi ku buryo ubutaha twazaza twarakoze ibindi byiza ndetse tukaba aba mbere”.

Uwari uhagarariye Minisiteri y’Uburezi, Dr Gasinzirwa Marie Christine, avuga ko ibyo aba bana bakora ari intangiriro nziza.

Dr Gasingirwa Marie Christine avuga ko ubumenyi aba bana bafite bwakagombye kwagurwa n'abashoramari bukabyazwa umusaruro
Dr Gasingirwa Marie Christine avuga ko ubumenyi aba bana bafite bwakagombye kwagurwa n’abashoramari bukabyazwa umusaruro

Yagize ati “Abanyenganda bakagombye kubireberaho, bakabyagura bityo bikagirira Abanyarwanda akamaro aho kubireba gusa hanyuma ntumenye aho byahereye”.

Iri rushanwa ryatangiranye abanyeshuri 696 mu ijonjora, rikaba rishoje risigayemo 171 bo mu bigo 61, abitwaye neza bakaba bahembwe mudasobwa ngendanwa, inkoranyamagambo n’ibindi bihembo binyuranye.

Aba banyeshuri baba baratoranyijwe mu bigo by’amashuri byose byifuza kujya mu irushanwa, ijonjora rigakorerwa ku rwego rw’intara, hanyuma bagahurira hamwe ku rwego rw’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

wapi kbs!!!
mu Rwanda ntabwo bazi kubyaza abanyarwanda umusaruro.
ahubwo icyo bashoboye ni ukwirirwa bavuga ngo urubyiruko rwihangire imirimo kd rwagaragaje ubumenyi rufite!
maze ugasanga barimo barateza imbere abanyamahanga,aho baza kutwubakira ibiraro(bridges) n’imihanda kd muri iryo rushanwa hari abana bahagaragariza impano zidasanzwe.ahubwo bakihutira kudushishikariza guhanga imirimo yo gukora IMBABURA!

maze ngo barashaka ko dutera imbere tukiri ku mbabura da?
iri rushanwa ryatangiye 2011,ark kugeza ubu ntakintu gifatika ryamariye abanyarwanda.

ubwosi,nk’umwana wagaragaje ubuhanga mu kubaka ibiraro(bridges constructions in 2012), u Rwanda ntirwahazamukira rukabona umu engenier ubishoboye rutiriwe ruzana abanyamahanga bo kururya amadorari akayabo?

ingero ni nyinshi:ubwosi STADES RUBAVu na HUYE bariya bazungu baturusha iki?????

KAYITARE OBED yanditse ku itariki ya: 14-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka