Abanyarubavu bashishikajwe no guteza imbere akarere kabo

Abanyarubavu baturutse mu nce zitandukanye z’igihugu bahuye biyemeza gushakira hamwe icyateza imbere akarere bakomokamo, kugira ngo karusheho kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Iyi nama yanitabiriwe n'abayoboye aka karere mu bihe bitandukanye.
Iyi nama yanitabiriwe n’abayoboye aka karere mu bihe bitandukanye.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2016, abakomoka muri aka karere n’inshuti zako bahuriye kuri Stade nto mu busabane no kurebera hamwe icyo bakora kugira ngo bateze imbere akarere kabo kagizwe n’amahirwe atandukanye mu bukeragendo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie , yavuze ko bihuje kugira ngo bamenyane banahuze imbaraga batari basanzwe babyaza umusaruro, kuko igenamigambi akarere gasugaye gakora riba rishingiye ku baturage ari nabo bagomba kurigiramo uruhare.

Abayobozi batandukanye mu nzego z'igihugu bakomoka i Rubavu bari bitabiriye iyi nama.
Abayobozi batandukanye mu nzego z’igihugu bakomoka i Rubavu bari bitabiriye iyi nama.

Yagize ati “Ni imbaraga dufite tutari dusanzwe tubyaza umusaruro kandi ni abantu batandukanye baba bagenda ahantu hatandukanye bafite ubunararibonye, ku buryo aho tugeze uyu munsi aho turi gukora igenamigambi rishingiye ku baturage.

Nubwo twabikoze duhereye mu mudugudu, umurenge n’akarere ni ngombwa ko n’icyo cyiciro cy’Abanyarubavu baba hanze yakarere duhura nabo bakabigiramo uruhare.”

Iyi nama yitezweho guhindura byinshi mu bukungu n'imibereho myiza mu karere.
Iyi nama yitezweho guhindura byinshi mu bukungu n’imibereho myiza mu karere.

Yavuze ko uyu munsi waranzwe no kugaragariza aba baturage amahirwe ari mu karere bavukamo kugira ngo babe bayashoramo imari. Ku ikubitiro akarere kakaba kabakanguriye gushora imari mu bukerarugendo no kuvugurura umujyi w’Akarere ka Rubavu.

Twahirwa Jerome ukomoka mu Murenge wa Kanama ariko akaba yikorera muri Musanze, yavuze ko we yifuza guteza imbere ibijyanye no gusudira no guteza imbere imyuga nubwo mu murenge wabo hakiri imbogamizi zituma badakora neza.

Abanyarubavu batandukanye batanze ibitekerezo ku buryo bateza imbere Akarere bakomokamo.
Abanyarubavu batandukanye batanze ibitekerezo ku buryo bateza imbere Akarere bakomokamo.

Ati “Turifuza ko akarere kaduha ikibanza kinini gihuza abanyabukorikori n’urubyiruko bo mu murenge wa Kanama, noneho tubahurize hamwe kuko hari abantu bafite imyuga ariko kuba badakorera hamwe ntibateze imbere kuko buri wese aba akora uko yiboneye kandi wenyine.”

Twagirubusa Claudine, mugenzi we nawe ukomoka muri aka karere wize ubuganga, avuga ko abonye ubushobozi yashinga ivuriro rinini rizajya rikurura n’abashaka serivisi z’ubuvuzi baturutse muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Ati “Uretse gukomeza gushishikariza bagenzi banjye gushora imari mu karere k’iwacu ndateganya ko mbonye n’ubushobozi nashyigikira ubuvuzi nshinga ivuriro rinini kandi rigezweho ryakoreshwa n’abaturanyi b’Abanyekongo.”

Muri iri huriro hatanzwe ibitekerezo bitandukanye byafasha akarere kunoza imikorere y’akarere, ahanini hagendewe ku mihigo na gahunda akarere kihaye. Andi mahirwe yagaragajwe cyane ni ikiyaga cya Kivu gikwiye kubyazwa umusaruro no guteza imbre amahoteli ingeri zose zibonamo n’imyidagaduro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Akarere ka RUBAVU kAGOMBA GUTSINDIRA UMWANYA WA KABIRI kumujyi wa KIGALI kuko gafite ubukungu bwiza nibaramuka bakabyaje umusaruro

ISHIMWE yanditse ku itariki ya: 20-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka