Abanyanijeriya baje mu rugendoshuri rwo kwigira byinshi kuri VUP ya Gicumbi

Itsinda ry’Abanyanijeriya riyobowe na OKUNMADEWA uhagarariye Banki y’isi ishami ryayo muri Nigeriya, zagiriye uruzinduko mu karere ka Gicumbi zigamije kwigira kuri ako karere ibyo VIUP yabagejejeho, kuri uyu wa Gatanu tariki 27/7/2012.

Iryo tsinda ryasuye abaturage babiri bo mu mu mudugudu wa Nyamyumba, Akagari ka Rusekera babahaye ubuhamya bw’ibyo VUP yabagejejeho.

Umwe muri bo witwa Samson Ntibanyedera yabahaye ubuhamya uburyo yari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ari umutindi nyakujya, ariko kubera gahunda ya VUP akaza gushobora kwikura muri Nyakatsi.

Mu bindi yagezeho harimo gutunga inka ya Kijyambere, ikigega yiyubakiye gifata amazi y’imvura, arateganya kandi guvugurura inzu ye agashyiramo sima kimwe no mu kiraro agasezerera ubukene.

Bakiriwe n'umuyobozi w'akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abatrage, Therese Mujawamariya.
Bakiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abatrage, Therese Mujawamariya.

Nyuma yo gusobanurirwa imikorere ya Gahunda igamije kuzamura imirenge ikennye binyuze mu bufatanye bw’abaturage, aba Banyanijeriya biteguye kujya gukorera iwabo ibyo bazarebera ino, nk’uko OKUNMADEWA yabitangaje.

Mu gusoza uruzinduko rwabo baganiriye n’abaturage bababaza uko batoranya abagenerwabikorwa ba VUP, uko bahembwa, icyo yabamariye, uruhare rw’uburinganire n’akamaro ku mashuri y’abana n’uko bumva babaho VUP itakiriho kimwe na SACCO UMURENGE.

Umuyobozi wa Delegation yashoje abashimira Guverinoma abashishikariza gukomeza kubumbatira amahoro n’umutekano kugira ngo iterambere rusange ry’umuryango rikomeze rihame muri Gicumbi no mu Rwanda.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka