Abanyangororero batitabira iterambere ryako ngo barakadindije

Kuba bamwe mu bakomoka mu karere ka Ngororero baba mu bice binyuranye by’igihugu batariyumvisha ko bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’akarere kabo, ni bimwe mu byatumye imyanzuro y’inama yigaga ku iterambere rya ka karere yabaye mu kwa cumi umwaka wa 2012 idashyirwa mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe.

Ibi ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwabitangaje kuri iki cyumweru tariki 16/03/2014 ubwo bakoranaga inama n’Abanyegororero baba mu mugi wa Kigali, hagamijwe iterambere ahanini rishingiye ku bushoramari.

Aba ni bamwe mu bakomoka i Ngororero bitabiriye inama. Ngo bamwe mu bakomoka muri ako karere ariko ntibitabira uko bikwiye ibyateza imbere akarere kabo.
Aba ni bamwe mu bakomoka i Ngororero bitabiriye inama. Ngo bamwe mu bakomoka muri ako karere ariko ntibitabira uko bikwiye ibyateza imbere akarere kabo.

Umwaka urenga urashize akarere ka Ngororero gakoresha inama zihuza abakomoka mu Ngororero baba mu mugi wa Kigali n’ahandi. Iyi nama akenshi iba yiga uburyo Abanyengororero bose bashyira hamwe ngo bazamure akarere kabo.

Inama iheruka tariki 28/10/2012 yafatiwemo imyanzuro 17, ariko yose ntiyashyizwe mu bikorwa nkuko bari babisezeranye. Ibi ngo byatewe ahanini n’uko abakomoka mu Ngororero batiyumvisha ko nabo bagira uruhare mu kuzamura akarere bakomokamo bahashora imari nk’uko umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, abivuga

Aka karere ka Ngororero ni kamwe mu turere twongerewe ingengo y’imari aho bakongereye miliyali imwe irenga, kugira ngo kazamure ubukungu n’imibereho y’abagatuye kuko byari inyuma ugereranyije n’utundi turere.

Gusa ngo hari intambwe imaze guterwa cyane cyane mu bikorwa remezo. Urugero ni nk’aho mu myaka itagera kuri itanu abaturage bari bafite amashanyarazi bari 1% ariko ubu bakaba bageze kuri 11%. Usibye ibyo haniyongeraho n’imihanda ya kaburimbo.

Minisitiri Musoni James (hagati) yasabye Abanyengororero gukoresha neza amahirwe bafite bagateza imbere akarere kabo.
Minisitiri Musoni James (hagati) yasabye Abanyengororero gukoresha neza amahirwe bafite bagateza imbere akarere kabo.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, wari witabiriye iyi nama asaba Abanyegororero bahavuka kutitesha ayo mahirwe yo kuhashora imari kuko iterambere ryatangiye kuhagera.

Icyakora kugira ngo ibyo byagezweho bakomeze kubyongera kandi babibungabunge ngo hari n’ibindi bagomba kwitaho birimo kurinda umutekano. Aha minisitiri Musoni asaba ko Abanyegororero bagifite imyumvire yo gukorana n’umutwe wa FDLR ko bakwigishwa berekwa ibimaze kugerwaho.

Mu karere ka ngororero havugwa abaturage bagikorana n’uwo mutwe cyangwa bafite abantu babo bakiri mu mashyamaba ya Kongo babaha amakuru atariyo kugirango batagaruka ngo bagabane amasambu, ubuyobozi bw’akarere bukaba buherutse gutangaza ko buzafasha uwo ariwe wese uzashaka guha amakuru nyayo bene wabo bakiri mu mashyamba ya Kongo.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka