Abanyamigabane ba BK Group bishimira inyungu ibageraho

Abanyamigabane ba BK Group Plc bishimira inyungu ibageraho kuko igenda yiyongera, bayikesha urwunguko icyo kigo kibona buri mwaka.

BK Group ifite ibigo bitanu biyishamikiyeho, birimo Banki of Kigali (BK), BK Foundation, BK Techouse, BK Capital na BK Insurance.

Ubwo ubuyobozi bwa BK Group Plc bwahuraga n’abanyamigabane mu nama ngarukamwaka kuri uyu wa 9 Gicurasi, bishimiye ko 2024 wabaye umwaka mwiza waranzwe n’urwunguko rwa Miliyari 91 Frw bavuye kuri 74 bari bungutse muri 2023.

Alphonse Gacamumakuba wo mu Karere ka Gasabo, avuga ko nta wamenya ibyiza byo kugira imibagabane muri BK atarahagera.

Yagize ati "Ubwiza bwayo ni uko izamuka uko bucyeye n’uko bwije. Iyo wabashije gushoramo imigabane ubona inyungu zayo, bikagufasha kujyana n’icyerekezo Igihugu cyacu kirimo kuganamo."

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko abanyamigabane bazabona amafaranga arenga gato 20 ku mugabane.

Yagize ati "Buri wese afata imigabane afite agakuba n’amafaranga 29 akabona amafaranga azabona kuko umugabane wazamutseho hafi 20%."

Muri iyi nama abanyamigabane bafashe imyanzuro y’ingenzi irimo kwemeza umushinga wo gushyiraho ikigega cy’ishoramari cyitwa Private Equity Fund, kigamije gushora imari mu bigo bito n’ibiciriritse.

Uzziel Ndagijimana yagize ati "Ikigega cy’ishoramari kizaba gifite ubushobozi buri hagati ya miliyoni 30 na 40 z’amadolari. Duteganya ko tuzayakura hanze, dushatse abashoramari bo hanze bayazana mu Rwanda ari amadolari, twebwe tukayacunga, tukayashora mu bigo bito n’ibiciriritse bya hano imbere mu gihugu."

Kimwe mu bizagenderwaho kugira ngo ibigo bito n’ibiciriritse biterwe inkunga, ni imicungire yabyo ndetse na gahunda z’iterambere bifite.

Byitezwe ko kwihuza kwa BK Insurance n’ibigo bibiri by’ubwingizi bya Sonarwa, bizatanga umusaruro bitewe n’uko imbaraga n’ubushobozi bizaba byiyongereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka