Abanyamakuru b’abagore bahuguwe ku kwihangira imirimo

Abanyamakuru b’abagore mu Rwanda batangaza ko ubumenyi bungukiye mu mahugurwa bahawe buzabafasha mu kwihangira imirimo no kunoza akazi mu itangazamakuru.

Mu minsi ine aba banyamakuru babarirwa mu 34 bamaze bahugurwa n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC), bakarihije ubwenge mu bijyanye no kwihangira imirimo no kuyigenzura neza kugira ngo irambe kandi ibyare inyungu.

Abanyamakuru b'abagore bahamya ko ubumenyi bakuye mu mahugurwa buzabafasha mu kwihangira imirimo.
Abanyamakuru b’abagore bahamya ko ubumenyi bakuye mu mahugurwa buzabafasha mu kwihangira imirimo.

Ku wa gatandatu tariki ya 14 Ugushyingo 2015, ubwo basozaga ayo mahugurwa yaberaga i Musanze, bagaragaje ko bungukiyemo byinshi batari bazi, byaberetse ko umuntu ashobora gushora imari mu itangazamakuru kandi akunguka.

Akarikumutima Regine, umuyobozi w’ikinyamakuru cyandika kitwa Angels Ubuto n’Ubukuru, avuga ko muri rusange mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nta mafaranga arimo. Mu bitangazamakuru byandika ho ngo ni ibindi bindi kuko Abanyarwanda badafite umuco wo kugura ibitangazamakuru ngo basome.

Ariko avuga ko mu mahugurwa baberetse ko mbere yo gutangiza igitangazamakuru hagomba kurebwa abaturage kigiye gukorera kugira ngo kibahe ibyo bakeneye. Bitandukanye n’ibyari bisanzwe aho ngo bamwe mu batangiza ibinyamakuru usanga babitangiza batabanje kwiga umushinga neza bikaba byahomba.

Agira ati “Nagiye mbona aho bimwe mu byo nakoraga byagiye bipfira kuburyo ngiye kubizahura noneho nkaba nakora itangazamakuru rinyinjiriza amafaranga. Burya umushinga urategurwa naho twebwe dutegura akantu gatoya.”

Peacemaker avuga ko ari ngombwa kongerera ubushobozi n'ubumenyi abanyamakuru b'abagore.\
Peacemaker avuga ko ari ngombwa kongerera ubushobozi n’ubumenyi abanyamakuru b’abagore.\

Nyuma yayo mahurwa abo banyamakuru b’abagore, bafite ihuriro ryitwa “Women in Media Platform”, bavuze ko bagiye gukora umushinga wo gucuruza ibitangazamakuru kuburyo bizabazanira inyungu kandi na ba nyirabyo bakabyungukiramo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MHC, Peacemaker Mbungiramihigo, avuga ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abagore badahabwa umwanya uhagije nk’uw’abagabo mu byebezo bifatwa ndetse no mu mirimo y’ubuyobozi mu itangazamakuru. Ngo ni ngombwa kubongerera ubushobozi n’ubumenyi.

Agira ati “Ntibahore bateze amashyi abaterankunga cyangwa ntibahore buri gihe bakorera abandi ahubwo bagere ku rwego rwo kwikorera.”

Akomeza avuga ko MHC izakomeza kubaba hafi kugira ngo abazajya bihangira imirimo bakorerwe ubuvugizi bityo imishinga yabo itangire gukora.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyrarukundo Savera ari he ko tumukunda cyane. Mumutwereke ku ifoto turashaka kumumenya kuko azi kuvuga amakuru pe!!!!!! Ni we wa mbere

samir yanditse ku itariki ya: 15-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka