Abana bagiye gutangira kugira uruhare mu itegurwa ry’ingengo y’Imari ibagenewe
Abana bahuguwe n’umuryango CVT (Children’s Voice Today) ku ruhare rwabo mu ngengo
y’imari bemeza ko nta byifuzo byabo bizajya bipfukiranwa kuko bazajya babyikurikiranira.

Byatangajwe n’abana bo mu karere ka Nyarugenge ubwo basozaga amahugurwa ku bijyanye n’uko ingengo y’imari itegurwa n’uko ishyirwa mu bikorwa, yateguwe na CVT mu mushinga wayo ‘Accountability for Children’s Rights’ ku bufatanye na Save the Children, kuri uyu wa 19 Gicurasi 2018.
Ishimwe Kevine, umwana ufite ubumuga bw’ingingo, avuga ko ayo mahugurwa ari ingirakamaro kuko atuma abona uko agaragaza ibimubangamiye.
Agira ati “Nibatubaza ibyakorwa mu ngengo y’imari y’akarere y’ubutaha, nzatanga igitekerezo cyo guhindura inyubako zimwe na zimwe z’amashuri zibangamira abana bafite ubumuga”.
Mugenzi we ati “Jye nzavuga ikibazo cy’abana bataye ishuri kubera ubukene bw’iwabo. Bizatuma mu ngengo y’imari bashyiramo amafaranga yo kubabonera ibisabwa nabo basubire ku ishuri, bazabeho neza ejo hazaza”.
Jonas Twagiramungu, umukozi w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe igenamigambi, yemeza ko abato ari zo mbaraga z’igihugu bityo bagomba kumenya igenamigambi ry’igihugu.
Ati “Ugize Imana abana cyangwa abato muri rusange bakamenya uko igenamigambi rikorwa, bituma batanga ibitekerezo by’ingirakamaro cyane ko baba bagera hose mu karere. Ikindi cyiza ni uko abana bibanda ku bibazo bibareba, bigatuma uburenganzira bwabo bwubahirizwa”.

Umukozi wa Minisiteri y’Imali n’Igenamigambi wanahuguraga abo bana, Niyonizeye Yves, avuga ko umwana agomba kugira uruhare mu byo akorerwa.
Ati “Umwana ni we umenya icyo akeneye kurusha undi wese wamutekerereza, ni ngombwa rero ko ahabwa umwanya mu igenamigambi no mu kugena ingengo y’imari y’ibimukorerwa. Kubimuhugurira rero ni ingenzi kuko anagomba gukurikira akamenya ko byakozwe ku bw’inyungu ze”.
Rita Mukarugomwa, umuhuzabikorwa wa Accountability for Children’s Rights ushinzwe gukurikirana iby’uburenganzira bw’umwana, agaruka kuri bimwe mu bibazo abana bakunze kuvuga bibabangamira.
Ati “Abana biga bakunze kuvuga ko abarimu ari bake bigatuma bavunika mu myigire yabo. Abana bafite ubumuga bwo kutavuga bahura n’ikibazo gikomeye iyo bagiye kwivuza kuko batabasha kuvugana n’abaganga kubera batazi ururimi rw’amarenga ntibavurwe uko babyifuza”.

Ikindi ngo ni ibibuga by’imyidagaduro bidahagije haba ku mashuri n’aho abana batuye kandi gukina biri mu burengenzira bwabo.
Ibyo byose ngo iyo abana babikoreye ubuvugizi ubwabo, bigashyirwa mu ngengo y’imari bigenda bikemuka buhoro buhoro, cyane ko CVT icyo igamije ari uko ibigenerwa abana byazamuka.
Ohereza igitekerezo
|
Hasigaye gushyiraho MINISTERI y’abana kandi iyobowe n’abana kuko abakuru byarabayobeye. Umwana ko ateganyirizwa n’abakuru, yakoze igena migambi ryari.Twishimira ko twihuta ariko tujye dusuzuma ko tutayobye.