Abamotari bifuza ko bagira icyo bagenerwa ku mafaranga binjiza bamamaza

Abamotari bose bakora akazi kabo bambaye imyambaro ibaranga bita ‘amajire’ ariho ibirango n’ubutumwa bw’ibigo by’itumanaho bamamaza. Ibyo bigo biha amafaranga impuzamashyirahamwe yabo ariko bo ntihagire na rimwe bahabwa, bakifuza ko na bo hagira ayo bagenerwa.

Abamotari ngo bamamariza ibigo by'itumanaho ariko ntibabone ku mafaranga binjije
Abamotari ngo bamamariza ibigo by’itumanaho ariko ntibabone ku mafaranga binjije

Ayo majire bambara ni ay’ibigo bya MTN na Airtel-Tigo, buri mumotari akaba ategetswe kuyambara bitaba ibyo akabihanirwa. Ibyo bigo ngo byishyura impuzamashyirahamwe y’abo bamotari, FERWACOTAMO, miliyoni esheshatu buri kwezi, kubera uko abo bamotari babyamamariza.

Bamwe muri bo baganiriye na Kigali Today, bazi ko binjiriza amafaranga ishyirahamwe ryabo ariko bo ntibabone kuri ayo mafaranga. Bumva ko ari akarengane, bakifuza ko byahinduka na bo bakajya bagira ayo bahabwa.

Umwe muri bo witwa Rwakirenga yagize ati “Ntabwo byumvikana ukuntu ari twebwe twamamariza biriya bigo ariko ku mafaranga byishyura ntihagire na rimwe ritugeraho. Twe tubona ari akarengane kuko nta nubwo tumenya ibyo ayinjira akoreshwa kandi ari twe tuyinjiza”.

“Ikigaragara ni uko yinjira akigira mu mifuka y’abandi bo hejuru naho twebwe ba rubanda rugufi ntihagire icyo twibonera. Icyifuzo ni uko ku yo twinjiza nibura twagenerwa na makeya tukumva uburyohe bw’umusaruro wacu aho gukora abandi bagahembwa”.

Mugenzi we ati “Bakagombye nibura kutubwira ayinjira uko angana n’uko akoreshwa cyangwa tukagira igikorwa runaka cy’amajyambere twumvikanaho kigakorwa. Twazajya tuvuga ko nibura amafaranga twinjiza hari icyo yamariye Abanyarwanda aho kumva ngo ajya muri koperative itaduhaho”.

Ngarambe Daniel, Perezida wa FERWACOTAMO, avuga ko amafaranga yinjira afasha ubuyobozi bw'impuzamakoperative mu kazi kabo ka buri munsi
Ngarambe Daniel, Perezida wa FERWACOTAMO, avuga ko amafaranga yinjira afasha ubuyobozi bw’impuzamakoperative mu kazi kabo ka buri munsi

Iki kibazo cyanagarutsweho mu kiganiro abayobozi batandukanye barimo na Perezida wa FERWACOTAMO, Daniel Ngarambe, baherutse kugirira kuri KT Radio, aho yavuze ko ayo mafaranga bayabona ariko agakoreshwa mu mirimo y’iyo mpuzamashyirahamwe.

Ati “Tubona miliyoni esheshatu buri kwezi aturuka muri uko kwamamaza, agakoreshwa mu mirimo ya FERWACOTAMO irimo guhemba abakozi, gusura amakoperative n’ibindi. Ariko kandi ayo mafaranga anabafasha mu kubakorera ubuvugizi usibye ko turimo kureba uko amanuka akagera mu makoperative”.

Ibyo ariko si byo abo bamotari bifuza kuko n’ayo makoperative bayanenga imikorere kuko ngo hari ubwo bashyiramo imigabane yabo ariko ntibagarukire, kandi amasezerano ngo avuga ko amafaranga batanga ari ayabo, nk’uko uyu mumotari abivuga.

Ati “Nk’ubu hashize imyaka 11 ntanze umugabane w’ibihumbi 50Frw muri koperative kugira ngo mbone uko nkora kuko ari ho mfatira jire (gilet). Mperutse kujyayo mbaza ibyanjye baranshwishuriza bati ‘nta mafaranga ufite hano’ kandi barabyanditse mu bitabo, icyo ni igihombo baduteza”.

Uretse uwo, hari n’abandi bamotari bavuga ko imikorere y’amakoperative itanoze, bakifuza ko hagira igihinduka kugira ngo babone inyungu zituruka mu kwishyira hamwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hhhhh imirimose yafederation bayakoza niyihe itumariyiki?ngewe yiba byashobokaga nayikuramo nkayijugunya iryo nikandamiza nkaho ntakivugira

Shyak yanditse ku itariki ya: 5-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka