Abakoze umuhanda Huye - Kitabi bakuyeho parikingi y’amakamyo mu Gahenerezo

Abacururiza ku gasantere k’Agahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, barinubira ko abatunganyije umuhanda Huye-Kitabi bawusatirije amaduka bakaba nta parikingi y’imodoka bakihafite.

Abacururiza muri aka gace kariho imitaka nta parikingi y'imodoka zibazaniye ibicuruzwa bafite
Abacururiza muri aka gace kariho imitaka nta parikingi y’imodoka zibazaniye ibicuruzwa bafite

Ibi kandi biterwa n’uko uruhande rundi umuhanda wagombaga kwagurirwaho atari rwo wajyanywemo, ahubwo abawukoze bagasatira ahari hasanzwe parikingi z’amaduka bakoreramo.

Nyamara mbere y’uko uyu muhanda utangira kuvugururwa, hashyirwamo kaburimbo bundi bushya, hari abari bafite amazu mu ruhande rwa ruguru (urutariho amaduka y’abinubira kuba batakigira parikingi), bishyuwe, kuko aho amazu yabo yari ari ngo ari ho hagombaga kwagurirwa umuhanda.

Kanani ucururiza ahatarasizwe parikingi na mba agira ati “aho Leta yaguze ntihakozweho, Abashinwa baguriye umuhanda ahatari ho. Sinatinya kuvuga ko byatewe n’inyungu z’abayobozi.”

Akomeza agira ati “Nta kamyo icyemera kunzanira ibicuruzwa hano, kuko abapolisi bayisanze ipakururira mu muhanda bayica ibihumbi 50. Babingereza mu mujyi nkashakisha ukundi mbizana. Amafaranga yagombye kudutunga no gusorera Leta ashirira mu kubizana.”

Amwe muri ariya mazu y'ibumoso yararishywe, ariko ntiyasenywe ngo habe ari ho hagurirwa umuhanda
Amwe muri ariya mazu y’ibumoso yararishywe, ariko ntiyasenywe ngo habe ari ho hagurirwa umuhanda

Hari n’igice cyashyizweho parikingi ntoya, idakwirwamo amakamyo, ku buryo iyo ahahagaze hari igice kiba kiri mu muhanda.

Abacururiza muri aka gace bahamaze igihe bavuga ko urebye parikingi y’imodoka bari basanganywe yakuweho metero ebyiri z’ubugari.

Uretse parikingi y’imodoka, n’aho moto zahagararaga zitegereje abagenzi habaye mu muhanda, ku buryo urebye na zo nta bwisanzuriro.

Ahahagarara imodoka zizanye abagenzi muri iki gice cy’umujyi wa Butare na ho ntaho, n’aho zajyaga zihengeka ubu ntibigishoboka.

Impamvu ni ukubera ko mu rwego rwo kurinda amazi kumanukira mu mazu, biturutse ku kuba umuhanda utaracuramishirijwe mu ruhande ruriho umuferege uyobora amazi, ubu hashyizwe amabuye atangira amazi ku buryo imodoka zitabasha kuyurira.

Mu gice cy’ahagana ruguru y’aka gasantere, ugana i Nyamagabe, hari amazu y’ubucuruzi yahubatswe mu bihe byashize, nyamara mu gutunganya umuhanda ntiyashyiriweho ibiraro byatuma imodoka zibasha kuhazana ibicuruzwa.

Ba nyir’amazu ngo basabye ubuyobozi bw’Akarere kubavuganira kugira ngo iki kibazo gikemuke, bwo bubabwira kubaza ubishinzwe mu kigo gishinzwe imihanda (RTDA), ariko kugeza ubu ngo baramuhamagara ntiyitabe, banamwandikira ubutumwa bugufiya ntasubize.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko abari gukora umuhanda bazasiga batunganyije parikingi z’aho imodoka zihagarika abagenzi, naho iz’inzu z’ubucuruzi zo ngo zizashakwa na ba nyir’amazu.

Agira ati “ahasigwa abagenzi ho hazakorwa, ariko parikingi z’inzu z’ubucuruzi zo ba nyir’amazu ni bo bazazishaka.”

Icyakora, ku bacururiza mu Gasantere k’Agahenerezo iki gisubizo cy’uko ba nyir’amazu ari bo bagomba kuyashakira parikingi ngo ntigikwiye kuko abaguriye umuhanda ahatari ho ari bo bagiteye, bityo Leta ikaba ari yo igomba kugikemura.

Umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa ati “Ntabwo bidushimishije. Kandi ibikorwa remezo byakagombye kutuzanira ibisubizo, ntabwo byakagombye kutubangamira.”

Abacururiza mu Gasantere k’Agahenerezo bari kwinubira kutagira parikingi, mu gihe hari n’abaturiye uyu muhanda bagiye bagaragaza ko imashini zawukoze zabatigishirije amazu agasenyuka, kugeza n’ubu bakaba nta gisubizo ku kwishyurwa ibyabo byangiritse barahabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka