Abakorera ikibuga cy’indege bari mu mwitozo wo gutanga ubutabazi igihe habaye ikibazo

Kuri uyu wa mbere tariki 11 Gashyantare 2019, umwitozo wo gutanga ubutabazi bw’uburyo butandukanye, bakora nk’aho ikibazo cyavutse uratangira ku kibuga cy’indege cya Kigali.

Umwitozo wa none ugiye kuba ku nshuro ya gatatu ki kibuga cy'indege cya Kigali
Umwitozo wa none ugiye kuba ku nshuro ya gatatu ki kibuga cy’indege cya Kigali

Uyu mwitozo ni uwa gatatu ubereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, ndetse ukaba uwa mbere kuva urwego ruhuza ibibuga by’indege rubayeho. Umwitozo nk’uyu ukaba ari ingenzi usabwa n’urwego rw’u Rwanda rushinzwe ubwikorezi mu kirere ndetse n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe iby’ingendo zo mu kirere.

Umwitozo nk’uyu utyaza ubwenge mu bijyanye no kuyobora ibikorwa, guhanahana amakuru ndetse bigatuma abafatanyabikorwa baba biteguye ngo babe batabara byihuse igihe habaye ikibazo gitunguranye, bagakiza abantu, ndetse n’ikibuga cy’indege kigasubira kigakora bisanzwe mu gihe gito.

Isabelle Umugwaneza Umuyobozi w’agateganyo w’urwego rushinzwe ibibuga by’indege agira ati “hateguwe neza aho umwitozo ubera, ku buryo ubutabazi bwihuse bwatangwa n’abakozi b’ikibuga cy’indege ndetse n’abo bafatanya”.

Abashinzwe kugenzura uyu mwitozo nabo barahari muri buri gice kiri buberemo umwitozo, kugirango barebe niba umwitozo wageze ku ntege koko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka