Abakoranye na VUP bahamya ko yabafashije kwiteza imbere
Abafatanyabikorwa ba gahunda ya VUP bashimye uko inkunga yayo yahinduriye abagenerwabikorwa ubuzima mu Rwanda, ikabafasha mu bikorwa bitandukanye byatumye biteza imbere.

Ku wa Gatatu tariki 14 Gicurasi 2025, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barimo uhagarariye Ubudage Heike Uta Dettmann, Suwede Dag Sjoogren hamwe na Anna Wilson wari uhagarariye Ambasaderi w’u Bwongereza, bari mu Mirenge ya Miyove na Kageyo mu Karere ka Gicumbi, bareba uko amapawundi Miliyoni 58.5 yakoreshejwe mu bikorwa bitandukanye bya VUP, mu gihe cy’imyaka itanu uhereye mu 2020.
Ni amafaranga yatanzwe n’ikigega mpuzamahanga Foreign Commonwealth and Development Office (FCDO), acishijwe mu mushinga witwa Existing Poverty in Rwanda (EPR), ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), yakoreshejwe mu bikorwa bya VUP mu gihugu hose.
Gahunda ya VUP ifite inkingi zitandukanye zirimo inkunga y’ingoboka ihabwa abasaza batishoboye, aho babona amafaranga 8000 buri kwezi, hamwe na 7500 bihabwa abaturage bakennye bari muri gahunda yo gufashwa kuva mu bukene.
Harimo kandi gukora imirimo y’amaboko yoroheje no gukora amaterasi y’indinganire, aho umubyizi ubarirwa hagati y’amafaranga 1500-2000 bitewe n’Akarere.
Hari n’icyiciro cy’ubufasha bugenerwa abagore batishoboye batwite n’ababyaye bafite abana batarengeje imyaka ibiri, bahabwa ibihumbi 10 buri kwezi bakayabonera rimwe buri nyuma y’amezi atatu.

Abagenerwabikorwa ba VUP bo mu Mirenge ya Kageyo na Miyove, bavuga ko gukora muri VUP byabahinduriye ubuzima, kuko byabafashije kugera ku bikorwa by’iterambere babikesha amafaranga babonamo.
Virginie Mukasafari ni umuturage wo mu Murenge wa Miyove, umaze imyaka itatu muri VUP, avuga ko byamufashije mu bikorwa bitandukanye by’iterambere binyuze mu mafaranga ahabwa.
Ati "Maze kugera ku ihene esheshatu, naguze imbuto y’ibirayi ndahinga, natangiye ngenda ngura ibiro nka 10 cyangwa 30, ubu ndahinga ibiro 200, ku buryo mbona ejo hazaza ari heza kurusha uko hari hameze mbere, kuko twari twaritakarije icyizere no kubona umwenda wo kwambara n’ibindi dukenera bigoranye. Byatumaga nk’urubyiruko rwishora mu ngeso zitari nziza, bamwe bajya mu biyobyabwenge, nk’abakobwa bashobora kubashukisha bya bindi bakeneye batabashije kwibonera, ariko ubu nta wabasha kudushuka kuko tubasha kwibonera ibyo dukeneye."
Eugénie Mukangira ni umucecuru w’imyaka 75 ubona inkunga y’ingoboka buri kwezi, avuga ko mu myaka ibiri amaze muri VUP amafaranga ahabwa yamufashije guhindura ubuzima.
Ati "Mbona 8000 buri kwezi, naguzemo inkwavu 4 n’inkoko 2, kandi mbona n’icyo ngaburira abana (abuzukuru), nabonye n’agatelefone, byose mbikesha VUP yatugejeje ku majyambere, tugashimira Paul Kagame ubitugezaho."

Ku rundi ruhande ariko bakurikije uko ubuzima bugenda buhinduka, bigatuma ibiciro bigenda byiyongera ku isoko, bifuza ko amafaranga bahabwa yakongerwa.
Christine Mukansanga uhagarariye ibikorwa by’amaboko bya VUP mu Murenge wa Kageyo, avuga ko ari byiza kuba bafite akazi, ariko bikwiye gutekerezwaho amafaranga bakorera akajyana n’imihahire iri ku isoko.
Ati "Ubu umuturage uhinga ahembwa amafaranga 1500, hanyuma jye ubuhagarariye mpembwa 2500, umugapita agakorera 2000 byonyine, ariko nibura wenda umukozi usanzwe akoreye 2000, umugapita akiyongeraho akaba 2500, wenda Perezida akabona 3000, byadufasha kandi natwe ntabwo twajya kugorana."
Anna Wilson wari uhagarariye Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, avuga ko banyuzwe n’imikoreshereze y’amafaranga atangwa muri VUP kuko umusaruro wabyo ugaragarira mu bagenerwabikorwa.
Ati "Twabonye icyegeranyo cyagaragaje ko ubukene bwagabanutse, habaye kugabanuka ku kigero cyo hejuru mu Rwanda, gusa haracyari byinshi byo gukora kuko hari abakiri munsi y’umurongo w’ubukene tugomba gushoramo bakava mu bukene, tukaba twishimiye gukomeza kuba abafatanyabikorwa, cyane mu byiciro by’abafite ubumuga, abageze mu za bukuru hamwe n’ababyeyi batwite, mu burezi n’ahandi, kugira ngo dufayanye na Leta y’u Rwanda gutanga ubufasha mu bikorwa by’iterambere."

Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga, avuga ko ibikorwa bya VUP byagize uruhare mu mubare w’abaturage bavuye mu bukene bagaragajwe n’ubushakatsi ku mibereho y’ingo bwa karindwi buheruka gusohoka.
Ati "Byagaragaye ko u Rwanda rwashoboye gukura abaturage bagera kuri 12% mu bukene, bahwanye na Miliyoni 1.5 by’Abanyarwanda bavuye mu bukene mu myaka irindwi ishize duhereye muri 2017 kugera 2024, kandi VUP yagize uruhare rufatika."
Arongera ati "Ubwo twasuraga abaturage bo mu Mirenge ya Miyove na Kageyo, twasanze ari abakora mu mirimo y’amaboko, ari abahabwa inkunga y’ingoboka, abahabwa inkunga ifasha abana bato cyane bonka n’abagore batwite, bose bahagaze neza, biteza imbere, bishimiye iyi gahunda. Icyo tugiye gukora ni ukugira ngo twagure gahunda tugere no ku bandi tutarashobora kugeraho, kuko bigaragara ko bitanga umusaruro."
Abakora n’abagerwaho n’inkunga ya VUP, bishimira ko icyo barusha abandi batagerwaho n’iyo gahunda, ari uko bashobora gukora ku mafaranga kenshi, kuko harimo abahembwa buri nyuma y’iminsi 15, bigatuma barushaho kugirirwa icyizere, ku buryo nta wagira icyo abima mu gace batuyemo.



Ohereza igitekerezo
|