Abakene cyane mu Rwanda bafatwa nk’ab’i Burayi
Kuva mu 2009 Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yitwa Vision 2020 Umurenge (VUP). Iyi gahunda ifite intego yo kurandura ubukene bukabije mu Banyarwanda nk’uko bikubiye ntego za gahunda y’icyerekezo cya 2020 u Rwanda rwihaye.
Mbere y’uko gahunda ya VUP itangizwa mu Rwanda, hari umubare munini w’Abanyarwanda bari mu bukene bukabije ku buryo bitanaboroheraga gufungura nibura rimwe ku munsi.
Muri abo harimo na Vincent Kagabo wo mu murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba. Uyu mugabo w’imyaka 75 yabonaga ifunguro ry’abana be batatu n’umugore we ku buryo bugoranye cyane.

Mu gihe Abanyarwanda basaga 70% amaramuko bayakesha ubuhinzi, we nta n’ubutaka yagiraga yahinga kugira ngo umuryango we ubashe kubaho.
Muri 2009 ni bwo Leta y’u Rwanda yatangije gahunda ya VUP mu rwego rwo kugoboka Abanyarwanda batari bake bari babayeho mu buzima nk’ubwa Kagabo.
Imiryango ikennye cyane ndetse n’abarokotse Jenoside batishoboye bagiye bahabwa amafaranga muri iyi gahunda kugira ngo abafashe gukora udushinga twatuma imibereho ya bo iba myiza mu bihe biri imbere.
Abanyarwanda basaga miliyoni mu ngo 161,821 bavuye mu bukene bukabije binyuze muri iyi gahunda ya VUP. Kugeza ubu Kagabo ahabwa amafaranga 70,000 mu mezi atatu, wabara ku munsi ugasanga ahabwa nibura idorari rimwe. Amafaranga nk’aya ahabwa abatishoboye twayagereranya n’ahabwa abakene b’i Burayi mu cyo bita "Social Security".

Yatangarije KT Press ko kuva yinjiye muri gahunda ya VUP yagiye yizigama make kuri ayo mafaranga ahabwa aza kugwira. Ati “Naguzemo imirima ibiri n’ihene 10. Sinkigura ibiryo ubu nsigaye mbivana mu mirima yanjye”
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) Vincent Munyeshyaka avuga ko hari intego yo gufasha abandi baturage 80,500 muri uyu mwaka, ku buryo uzarangira ingo zigenerwa ubufasha muri gahunda ya VUP zimaze kuba 242,321.
Iyi gahunda kugeza ubu ifasha Abanyarwanda binyuze mu buryo butatu. Hari uburyo buzwi nka ‘Direct support’ aho imiryango ikennye kandi itashobora gukora ihabwa amafaranga yo kuyifasha kwivana mu bukene.
Ubundi buryo ni ubwo gutanga akazi ku miryango ikennye, hanyuma uburyo bwa gatatu bukaba ubwo guhugura abaturage bagahabwa amafaranga yabafasha gukora imishinga ibyara inyungu.
Jeanne Francoise Nyirangezahayo wo mu karere ka Gisagara mu ntara y’amajyepfo na we ni umwe mu bagenerwabikorwa ba gahunda ya VUP. Uyu mubyeyi w’imyaka 64 ni umupfakazi wa Jenoside, avuga ko imibereho ye yahindutse ku buryo ubu abasha kwizigama.
Kugeza ubu ngo abasha kwizigama 1000 muri koperative yo kwizigama, akaba ngo ateganya kuzakoresha ayo mafaranga mu mishinga ibyara inyungu.
Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC avuga ko imirenge yatoranyijwe muri gahunda ya VUP abaturage ba yo bagenerwa inguzanyo zo kwiteza imbere, akazi kadahoraho ndetse n’amafaranga agenerwa abadafite imbaraga zo gukora.
Iyi gahunda yatangiranye ingengo y’imari ya miriyari enye z’amafaranga y’u Rwanda yari agenewe imirenge 30 yonyine. Kugeza ubu iyo gahunda yamaze kwagurirwa mu mirenge 240 ku ngengo y’imari ya miriyari 22.5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2015, Banki y’isi yahaye u Rwanda inkunga ya miriyoni 70 z’amadorari (miliyari 49 z’amafaranga y’u Rwanda) yo kunganira gahunda ya VUP. Ayo mafaranga ngo azafasha u Rwanda kugabanya ubukene ku buryo mu mwaka wa 2017 abakene bazaba bari munsi ya 20% na ho mu wa 2020 bakazaba bari munsi ya 10%.

Mu mwaka wa 2006 Abanyarwanda bagera kuri 60% bari munsi y’umurongo w’ubukene [batabasha kwinjiza idorari rimwe ku munsi], mu mwaka wa 2014 uyu mubare waragabanutse kuko abari munsi y’umurongo w’ubukene basigaye ari 44.9% bikaba biteganyijwe ko mu mpera za 2015 bazaba bageze kuri 24%.
Leta y’u Rwanda ngo ikaba ifite intego yo kuzamura ubukungu ku gipimo cya 6.5% mu mpera z’uyu mwaka.
Mu muhango wo gusinyana amasezerano na Banki y’isi Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yavuze ko intego u Rwanda rufite ari uko mu mwaka wa 2017 ubukene mu Rwanda buzaba buri munsi ya 20% no mu nsi ya 10% mu mwaka wa 2020. Mu Cyongereza, iyi nkuru wayisanga kuri KTPress.
Cyprien Ngendahimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Muri ino myaka 21 ishize u Rwanda rwashoboye kimwe mu bintu bitangaje, tuyobowe na Perezida Paul Kagame twashoboye kugabamya igipimo cy’ ubukene kuburyo bushimishije kandi dushobora no gushyiraho gahunda n’ imirongo ya politike ifasha abaturage cyane cyane abakenwe
igihugu cyacu kitaye ku banyarwanda dore cyazanye gahunda nyinshi zibunganira mu bikorwa byabo bya buri munsi ngo biteze imbere