Abajyanama b’ubuzima bujuje inzu y’ubucuruzi ya miliyoni 295RWf
Mu gihe kiri imbere abajyanama b’ubuzima bo mu Kerere ka Karongi baraba binjiza za Miliyoni babikesha inzu y’ubucuruzi biyubakiye igiye gutahwa.

Abo bajyanama b’ubuzima bibumbiye mu ihuriro ryitwa ʺKarongi Community Health Workers Investment Group (CHWIG) ʺ iyo nzu bayubatse mu Murenge wa Bwishyura. Imirimo yose yo kuyubaka izatwara Miliyoni 295RWf.
Iyo nzu yatangiye kubakwa muri Gashyantare 2017. Biteganyijwe ko igomba gutahwa bitarenze impera z’ukwezi kwa Nyakanga 2017.
Izakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye birimo Resitora, Farumasi (Pharmacies), utubari n’ibindi.
Ihuriweho n’amakoperative 22 y’abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Karongi, agizwe n’abanyamuryango 1164.
Mazimpaka Patience, umuyobozi wa CHWIG avuga ko ibi babikesha kwicara bakumva ko bagomba kwishyira hamwe kugira ngo begeranye imbaraga.
Agira ati ʺIbi byose turi kubigeraho kubera kwishyira hamwe kuko aya mafaranga yose nta nkunga irimo.
Ibi ni urugero rw’uko abishyize hamwe nta kibananira kandi tuzakomeza gutekereza n’indi mishinga migari ku buryo imibereho y’abanyamuryango bacu izakomeza guhinduka.ʺ

Abajyanama b’ubuzima bibumbiye muri iryo huriro bavuga ko iyo nzu ibereka ko n’ibindi bazatekereza mu rwego rwo kwikura mu bukene bazabigeraho; nk’uko bivugwa na Bwantabire Yohani.
Agira ati "Nta kindi twarushije abandi, kitari ukumva ko ibintu bishoboka. Iyi nzu rero itweretse ko hari n’ibindi byinshi bikomeye twageraho tukarushaho gutera imbere. Ni icyizere rero cy’uko amasaziro yacu azaba meza.ʺ
Aya mafaranga bashyize hamwe ni ayo Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) igenera amakoperative y’abajyanama b’ubuzima buri gihembwe.
Iyabagenera bitewe n’uburyo banogeje serivisi basabwa gukora zirimo gushishikariza abaturage kuboneza urubyaro, kubakangurira kwirinda Malaria, gukangurira ababyeyi kubyarira kwa muganga, kurwanya imirire mibi n’ibindi.
Abajyanama b’ubuzima bo muri Karongi bavuga ko mu bihembwe bishize, buri koperative bagiye bayiha amafaranga ari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni imwe n’ibihumbi 800RWf.

Muri uko kwishyira hamwe, ayo makoperative 22 yo muri ako karere, buri koperative yatanze Miliyoni 15RWf.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza, Mukashema Drocelle avuga ko iyo nzu ari urugero rwiza n’abandi bareberaho bagashyira hamwe.
Agira ati ʺMu ntangiriro byari bigoranye kumvisha abantu ko bashobora kugera ku nzu nk’iriya, ariko ubu na bo ubwabo bari mu buryohe bukomeye nyuma yo kwibonera ko igeze ku musozo."





Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Karongi ok,mukomeze gushyigikira ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima mubafasha gusigasira umutungo WA koperative yabo kandi n’utundi turere tubigireho.
abishyize hamwe ntakibananira nibyiza kbsa
natwe ba mwarimu niduterikirenge mucyanyu kuko abishizehamwe ntakibananira, uyumushinga ndabona uruta umwalimu sacco