Abajyanama b’ubuzima batashye inzu y’ubucuruzi ya miliyoni 350RWf

Ibyari inzozi ku bajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Karongi byabaye impamo nyuma yo gutaha ku mugaragaro inzu y’ubucuruzi biyubakiye igiye kujya ibinjiriza amafaranga.

Iyi nyubako y'abajyanama b'ubuzima b'i Karongi yuzuye itwaye miliyoni 350RWf
Iyi nyubako y’abajyanama b’ubuzima b’i Karongi yuzuye itwaye miliyoni 350RWf

Iyo nyubako yitwa "Agaciro Legacy" yuzuye itwaye miliyoni 350RWf, yatashywe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubizima, Dr Diane Gashumba, kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Nzeli 2017.

Iyo inzu ifite ibyumba 26, yubatswe n’amafaranga yatanzwe n’abajyanama b’ubuzima bibumbiye mu cyitwa “Karongi Community Health Workers Investiment Group (CHWIG)”. Bose hamwe ni 1611 baturuka mu makoperative 22. Buri koperative yatanze asaga miliyoni 15RWf.

Izakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye birimo Resitora, Farumasi (Pharmacies), utubari n’ibindi. Kugeza ubu ariko ntiratangira gukorerwamo kuko yuzuye neza muri Kanama 2017 yaratangiye kubakwa muri Gashyantare 2017.

Runombe Fulgence, umwe mu bajyanama b’ubuzima avuga ko batiyumvishaga uburyo bazuzuza iyo nzu.

Agira ati “Dutangira ntitwiyumvishaga ko tuzabigeraho ariko turabibonye kwishyira hamwe ntacyo bitatuma abantu bageraho. Ubu mfite icyizere cy’ejo hazaza kuko tugiye gutangira kunguka abana bacu bige neza, tubeho neza.”

Iyi nyubako izajya ikorerwamo ubucuruzi butandukanye
Iyi nyubako izajya ikorerwamo ubucuruzi butandukanye

Patience Mazimpaka, ukuriye abajyanama b’ubuzima muri Karongi ahamya ko amafaranga yubatse iyo nzu nta nguzanyo irimo.

Akomeza avuga ko buri metero kare ku nyubako yo hasi bazajya bayikodesha 9000RWf n’aho ku nyubako yo hejuru bayikodeshe 5000RWf.

Mazimpaka ahamya ko bigenze neza bakabona abayikoreramo bajya binjiza miliyoni zirenga 7RWf ku kwezi.

Ayo mafaranga abajyanama b’ubuzima bashyize hamwe bakubaka iyo nzu y’ubucuruzi ni ayo Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) igenera amakoperative y’abajyanama b’ubuzima buri gihembwe.

Ubwo Minisitiri w'ubuzima, Dr Diane Gashumba na Guverineri Munyantwari Alphonse bafunguraga ku mugaragaro iyo nyubako y'abajyanama b'ubuzima yitwa "Agaciro Legacy"
Ubwo Minisitiri w’ubuzima, Dr Diane Gashumba na Guverineri Munyantwari Alphonse bafunguraga ku mugaragaro iyo nyubako y’abajyanama b’ubuzima yitwa "Agaciro Legacy"

Iyabagenera bitewe n’uburyo banogeje serivisi basabwa gukora zirimo gushishikariza abaturage kuboneza urubyaro, kubakangurira kwirinda Marariya, gukangurira ababyeyi kubyarira kwa muganga, kurwanya imirire mibi n’ibindi.

Abajyanama b’ubuzima bo muri Karongi bavuga ko mu bihembwe bishize, buri koperative bagiye bayiha amafaranga ari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni imwe n’ibihumbi 800RWf.

Imbere muri iyo nyubako

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

BRAVO KUBAJYANAMA BUBUZIMA BA KARONGI,NABANDI BAREBEREHO,ABI KARAGO/NYABIHU BO NINKA BARI BOROYE14,PRESIDENT YARIYEMO 6 ZOSE,BIRABABAJE.

alias yanditse ku itariki ya: 24-11-2017  →  Musubize

Courage! Mureke abashoramari ba Gakenke ngo bafite 600 million abuze ikibanza ngo bubake complex commercial .

titi yanditse ku itariki ya: 23-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka