Abajyanama b’ubuzima batangiye kubaka inzu y’ubucuruzi izatwara miliyoni 295RWf

Abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Karongi bibumbiye mu ihuriro ʺKarongi Community Health Workers Investment Group (CHWIG) ʺ barubaka inzu y’ubucuruzi izuzura itwaye Miliyoni 295RWf.

Iyi nzu izaba igizwe n'igorofa imwe izajya ikorerwamo ubucuruzi
Iyi nzu izaba igizwe n’igorofa imwe izajya ikorerwamo ubucuruzi

Iyi nzu, yubakwa mu Murenge wa Bwishyura izakorerwamo ubucuruzi butandukanye, ihuriweho n’amakoperative 22 y’abajyanama b’ubuzima bo muri Karongi,izo koperative zigizwe n’abanyamuryango 1164.

Mazimpaka Patience, umuyobozi wa CHWIG avuga ko iki gikorwa batangiye bagikesha kwishyira hamwe kugira ngo bahuze imbaraga.

Agira ati ʺIbi byose tubikesha kwishyira hamwe kuko aya mafaranga yose nta nkunga irimo.

Ibi ni urugero rw’uko abishyize hamwe ntakibananira kandi tuzakomeza gutekereza n’indi mishinga migari ku buryo imibereho y’abanyamuryango bacu izakomeza guhinduka.ʺ

Aya mafaranga bashyize hamwe ni ayo Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) igenera amakoperative y’abajyanama b’ubuzima buri gihembwe.

Iyabagenera bitewe n’uburyo banogeje serivisi basabwa gukora zirimo, gushishikariza abaturage kuboneza urubyaro, kubakangurira kwirinda Malaria, gukangurira ababyeyi kubyarira kwa muganga, kurwanya imirire mibi n’ibindi.

Abajyanama b’ubuzima bo muri Karongi bavuga ko mu bihembwe bishize, buri koperative bagiye bayiha amafaranga ari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni imwe n’ibihumbi 800RWf.

Muri uko kwishyira hamwe, ayo makoperative 22 yo muri ako karere, buri koperative yatanze miliyoni 15RWf.

Abajyanama b’ubuzima bibumbiye muri CHWIG bavuga ko igikorwa nk’icyo kibaha icyizere cyo kwiteza imbere mu gihe kiri imbere; nkuko bivugwa na Uwamungu Clemance.

Agira ati ʺUbu ndaryama nkabona ubuzima bwanjye mu gihe kiri imbere buzarushaho kuba bwiza, kuko biriya ni ibintu bigomba kutubyarira inyungu ku buryo burambye.ʺ

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois avuga ko iyi nzu iri mu bizatuma Umujyi wa Karongi urushaho kuba mwiza ndetse ikaba no mu bikorwa bigamije kuzamura ubukungu bw’abaturage.

Agira ati ʺNi igikorwa natwe tuzakomeza gukurikirana no kujya inama n’abanyamuryango b’ayo makoperative kuko inzu nk’iriya niyuzura izaba iri mu bituma umujyi wacu ugaragara neza.

Uretse ibyo rero, bariya banyamuryango nta gushidikanya ko bazarushaho gukomeza gutera imbere kuko izaba ibinjiriza.ʺ

Imirimo yo kubaka iyi nzu yatangiye muri Gashyantare 2017, bikaba biteganyijwe ko igomba kurangira mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka