Abagore bagize urugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi bakomeje kubakira abatishoboye

Muri gahunda y’ukwezi kwahariwe umuryango, urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2019 rwamurikiye umuryango utishoboye inzu n’ibikoresho binyuranye.

Inzu bubakiwe n'urugaga rw'abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi
Inzu bubakiwe n’urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi

Ni umuryango wa Mukamusoni Béâtrice na Ngirabakunzi Célèstin bafite umwana umwe, bo mu murenge wa Kinoni mu karere ka Burera, aho babagaho mu buzima bwo gusembera, bacumbikirwa n’abagiraneza banyuranye.

Kubakirwa iyo nzu, ni bimwe mu byakoze ku mutima Mukamusoni Béâtrice wavuze ko baruhutse ubuzima buteye agahinda babagamo, barara aho bwije bageze.

Ati “Sinabona uko nshimira aba bagiraneza bagize umutima wo kudukura ku gasozi, twabagaho mu buzima bubi turara aho bwije”.

Inzu ziri kubakirwa abatishoboye mu turere twose tugize intara y'Amajyaruguru
Inzu ziri kubakirwa abatishoboye mu turere twose tugize intara y’Amajyaruguru

Iyo nzu bubakiwe ifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana inani (2,800,000), yaherekejwe n’ibikoresho binyuranye byo mu nzu birimo intebe, bahabwa n’inka izabafasha kubona amata n’ifumbire mu kubafasha kwiteza imbere.

Abo bagore bagize urugaga rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru kandi, bageneye mugenzi wabo Mukamusoni Béâtrice inkunga y’ibihumbi ijana, azamufasha kuva mu bukene, bamusaba kuyifashisha agatangiza umushinga uzamufasha kwiteza imbere.

Chairman Gatabazi JMV yabahaye imfunguzo z'inzu
Chairman Gatabazi JMV yabahaye imfunguzo z’inzu

Ni igikorwa cyashimwe na Chairman wa FPR-Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, wifatanyije n’urwo rugaga rw’abagore, aho yabasabye gukomeza gukora ibikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage, barwanya igwingira mu bana kandi bicungira umutekano aho batuye, baharanira kugira abaturage bafite imiryango itekanye.

Chairman Gatabazi kandi yibukije abo bagore bahuriye mu rugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi, ko FRP-Inkotanyi ikomeje gushingira umuryango uhamye ku rwego rw’umudugudu.

Bahawe n'inka yo kubafasha mu iterambere
Bahawe n’inka yo kubafasha mu iterambere

Agira ati “FPR-Inkotanyi ikomeje gushingira umuryango uhamye ku rwego rw’umudugudu, kugira ngo imibereho y’abaturage ikomeze ihinduke, ibe myiza nkuko FPR-Inkotanyi yabyiyemeje”.

Gatabazi yasabye umuryango wahawe inzu kuyifata neza, n’inka bahawe bakayibyaza umusaruro ikabasha kubatunga, bakayifata neza kandi baharanira kubona amata azabafasha kurwanya igwingira ku rubyaro rwabo.

Icyo gikorwa cyo gutanga inzu mu murenge wa Kinoni mu karere ka Burera, cyahuriranye n’ikindi gikorwa cyo gutanga inzu ku muryango utishoboye wo mu karere ka Gakenke.

Bubakiwe inzu nyuma y'igihe kinini bacumbikirwa n'abaturage
Bubakiwe inzu nyuma y’igihe kinini bacumbikirwa n’abaturage

Icyo gikorwa kibaye nyuma yuko urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru, baherutse gutanga indi nzu mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, igikorwa cyabaye nk’umuhuza ku muryango wari waragiranye amakimbirane, aho umugabo wari warataye umugore we kubera ubukene, byamuviriyemo kugarukira umuryango ubu bakaba babanye neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka